Tuesday, July 2, 2024
spot_img
HomeSIPORONyuma yo kunyagira Georgia Esipanye muri 1/4 cya Euro2024

Nyuma yo kunyagira Georgia Esipanye muri 1/4 cya Euro2024

Esipanye yandagaje Georgia

Umufana
Abafana b’ikipe y’igihugu ya Georgia batashye bimyiza imoso nyuma yo kubanza igitego bakacyishyurwa, kakanyagirwa basuzuguwe bikabije.

Ikipe y’igihugu ya Esipanye inyagiye itababariye ikipe y’igihugu ya Georgia iturutse inyuma.

Georgia
Nyuma yo kubanza igitego mu izamu rya Esipanye, ibyishimo ntibyamaze kabiri, ahubwo banyagirwa umuba w’ibitego.

Nyuma y’umukino wari wahuje ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ndetse na Silovakiya waje kurangira Ubwongereza mu buryo bugoranye butokotse nyuma y’iminota 30 y’inyongera ku gitego cy’insinzi Harry Kane yatsinze, ku isaha ya saa tatu z’ijoro hano mu rw’imisozi igihumbi, Ikipe y’igihugu ya Esipanye yahuye n’ikipe y’igihugu ya Georgia.

Bisa n’aho byabaye akamenyero rero, ikipe zifatwa nk’ aho ari nto mu irushanwa zirimo kuza zigize akaraha kajyahe, ikipe ya Georgia yateye ibuye mu gihuru ishaka kumenya ikirimo. Hakiri kare mu gaseso ikipe ya Georgia yabonye igitego kare ku munota wa 18′ aho umukinnyi Robin Le Normand wa Esipanye yitsindaga. Hataraca umwanya munini rero ku munota wa 39′ umukinnyi wa Esipanye Rodri yaje kwishyura igitego ku mupira yari ahawe na Williams biba bibaye 1-1, igice cya mbere cyirangira uko.

Esipanye
Nyuma yo kubanza igitego, ikipe y’igihugu ya Esipanye yihimiye kuri Georgia iyinyagira ibitego 4-1, ihita yinjira muri 1/4.

Igice cya kabiri cyaje gutangira ikipe zombi zishaka kureba uko buri imwe yajya imbere ikayobora umukino. Ibyo byatumye ikipe y’igihugu ya Esipanye ibona igitego ku munota wa 51 gitsinzwe na Fabian Ruiz ku mupira yari ahawe na Lamine Yamal, ubwo Esipanye iba igiye imbere.

Bidatize rero ikipe y’igihugu ya Esipanye imbaraga zakomeje kwiyongera n’akanyabugabo kaba kose inyota y’ibitego iriyongera. Ibyo byatumye ku munota wa 75′ Nico Williams atsinda igitego cya gatatu ku mupira yari ahawe na Fabian Ruiz.

Igitego cya nyuma cyaje gutsindwa na Dani Olmo ku munota wa 83′ ku mupira nawe yari ahawe na Mikel Oyarzabal bose bari binjiye mu kibuga basimbuye.

Esipanye
Ibitego bine ku busa byatumye ikipe y’igihugu ya Esipanye igera muri kimwe cya kane, ikaba itaratsindwa muri iri rushanwa ry’uyu mwaka.

Umukino uza kurangira Esipanye inyagiye Georgia 4-1.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!