Tuesday, July 2, 2024
spot_img
HomeSIPOROUbudage muri 1/4 cya Euro2024

Ubudage muri 1/4 cya Euro2024

Ubudage bukomeje kwitwara neza.

Ubudage
Ubudage nta kosa bushaka gukora mu gikombe cy’uburayi

Nyuma yo gusezererwa kw’ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani ku isaha ya saa tatu z’ijoro hano mu Rwanda n’ubundi kuri uyu wa Gatandatu hari hatahiwe umukino wahuzaga Ubudage ndetse na Danimarike.

Ku ruhande rw’ikipe y’igihugu y’Ubudage habanjemo aba bakurikira; Manuel Neuer,  6Joshua Kimmich, 2Antonio Rüdiger, 15Nico Schlotterbeck, 3David Raum, 23 Robert Andrich, 8Toni Kroos, 19Leroy Sané, 21Ä°lkay GündoÄŸan, 10Jamal Musiala, 7Kai Havertz n’aho ikipe ya Danimarike ikaba habanjemo Rasmus Højlund ,10Christian Eriksen, 11Andreas Skov Olsen, 5Joakim Mæhle, 23Pierre-Emile Højbjerg, 8Thomas Delaney, 18Alexander Bah, 6Andreas Christensen, 3Jannik Vestergaard, 2Joachim Andersen, na 1Kasper Schmeichel.

Uyu mukino watangiye ikipe y’igihugu y’Ubudage irimo kurusha ikipe ya Danimarike ariko nayo igacishamo ikihagararaho. Byari ibicika rero kuri sitade ya Signal Iduna Park. Ubusesenguzi bw’umukino bwakomeje guca amarenga ko ikipe y’igihugu y’Ubudage ishaka igitego ariko igice cya mbere kirangira amakipe yombi akomeje kugwa miswi nta n’imwe irebye mu izamu ry’indi. Kandi umukino waje guhagarikwa n’umusifuzi igihe gito kubwo ikibazo cyari kibaye kuri sitade nyuma umukino uza gukomeza. UbudageKai Havert yafunguye izamu atsindira Ubudage igitego cya mbere ku munota wa 53′

Nyuma y’ikiruhuko igice cya kabiri cy’umukino cyaje gutangira. Ikipe ya Danimarike yaje yariye karungu yasaze yasizoye ihigira igitego hasi hejuru. Bidatinze rero hashize iminota itatu yonyine iyi kipe yiba umugono Ubudage iba ibunyabitse igitego. Aho hari ku munota wa 48′. Ibi byishimo ntibyatinze kuko nyuma yo kureba no kugenzura neza kuri VAR, igitego cyanzwe n’umusifuzi.

Ubudage
Jamali Musiala nawe ntiyatanzwe atsinda agashinguracumu ku munota wa 68′

Hadaciye akanya byahinduye isura, ikipe y’igihugu y’Ubudage yakangukiye mu bicu igera mu kebo yari yagerewemo itsinda igitego cyo kuri penaliti ku munota 53′, yatsinzwe neza na rutahizamu ukinira ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’Ubwongereza Kai Havertz. Iyi kipe rero yakomeje kotsa igitutu Danimarike aho yongeye kuyisonga ku munota 68 waJamal Musiala ku mupira mwiza yari ahawe na Nico Schlotterbeck.

Iyi kipe itozwa n’umutoza Julian Nagelsmann ikaba n’ubundi ihabwa amahirwe yo gutwara iki gikombe dore ko ari nayo ya yacyakiriye. Umukino ukaba urangiye ku bitego bibiri by’Ubudage ku busa bwa Danimarike.

Ubudage bukaba bubaye ikipe ya kabiri ikatishije itike yo kujya muri kimwe cya kane nyuma y’ikipe y’igihugu y’Ubusuwisi bwo bwasezereye Ubutaliyani bwari bufite igikombe giheruka.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!