Tuesday, July 2, 2024
spot_img
HomeAMAKURUGasabo -Rusororo urubyiruko rwishimiye ubumenyi rwahawe

Gasabo -Rusororo urubyiruko rwishimiye ubumenyi rwahawe

Umujyi wa Kigali, akarere ka Gasabo, mu murenge wa Rusororo, kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2024, urubyiruko rwasoje amasomo y’imyuga rwahabwaga yo kwihangira imirimo bafatiraga mu kigo cy’urubyiruko cya Kabuga aho rwatangaje ko rwishimiye aya mahugurwa kuko rusanga uzarugeza kuri byinshi. 

Ngendahayo Froduard uhagarariye abarangije imyuga yashimiye Leta yita kurubyiruko.

Umunyeshuri uhagarariye abandi Ngendahayo Froduard, wize kudoda mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango yashimiye ikigo cyabigishije ndetse na Leta yabateketejeho, yagize ati:“Twize mugihe  cy’izuba riratwica ariko tuhakura ubumenyi bugiye kuduhindurira ubuzima turashima iki kigo na Leta itekereza ku rubyiruko.”

Abanyeshuri barangije imyuga bafatiye  mu kigo cy’urubyiruko cya kabuga ni abanyeshuri ijana na batatu barimo abanyeshuri mirongo itanu n’umunani bize ibijyanye no gutunganya imisatsi ndetse n’ubwiza.

Umuyobozi w’ikigo cy’urubyiruko cya Kabuga yego Center Bwana MUNGWARAKARAMA Deogratias

Bwana MUNGWARAKARAMA Deogratias, Umuyobozi w’ikigo cy’urubyiruko Yego Center Kabuga aganira n’UMURUNGA.com, yavuze ko bafite ubuhamya bwiza ko abana biga kandi bikabahindurira ubuzima, biga amezi atandatu aho ajya  kurangiza kwiga amezi ane ahita abona akazi. Naho mu kudoda bajya gusoza baragiye mu itsinda kuburyo babafasha  kubahuza na Sacco ikabaha inguzanyo y’imashini zibafasha kwihangira imirimo,ati:“Iyo bamaze kwiga bahita bihangira imirimo, hari n’ubwo bahita babona akazi mu nganda,kandi bahabwa n’amasomo yo kwirinda SIDA,urangije hano abasha kwigira, kuburyo yibeshaho ntawe umufatiranye n’ubukene bityo akishyiriraho intego z’ubuzima”.

Yakomeje avuga imbogamizi bakunze guhura nazo mu kwigisha urubyiruko zirimo kubona aho kubigishiriza bigoye, ati:”Imbogamizi duhura nazo ni ukubona aho kubigishiriza kubera kutagira ibyumba bihagije iyindi mbogamizi n’ukuguma kubakurikirana iyo barangije,  abatera nkunga bake kugirango tubashe kwigisha benshi.”

Uhagarariye Sendika y’abakozi batunganya imisatsi mu Rwanda Bwana RUSHIGAJIKI Haruna,  yavuze ko kugeza ubu bamaze kwigisha abarenga igihumbi benshi hirya no hino mu gihugu,yabwiye abitabiriye uyu munsi wo gutanga impamya bumenyi kuri uru rubyiru ko bagomba kurangwa n’ikinyabupfura.

Uwari uhagarariye uruganda rutunganya ibikoresho  byifashishwa mugutunganya imisatsi, bwana Muhindo innocent, yasabye urubyiruko kubyaza amahirwe babonye umusaruro kandi abizeza ko bazakorana, yagize ati :”Turiteguye gukorana namwe kuko ubu mugiye kubona akazi abarangije mugiye guhambwa impamya bumenyi yibyo mwize kandi namwe murangwe n’ikinyabupfura no gutanga umusaruro mwiza.”

Uhagarariye umurenge wa Rusororo Bwana UTEYUMURAME Innocent.

Bwana UTEYUMURAME Innocent, waje uhagarariye Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rusororo yabwiye urubyiruko ko Leta y’u Rwanda ikomeje guhangana n’ibura ry’akazi akaba ariyo mpamvu bigishijwe ngo babashe kwihangira umurimo.

Yagize ati:” Murize mufite ubumenyi kandi Leta ishyigikiye iterambere ryanyu ubu Leta ishyira amafaranga mu kigo cya BDF ngo mubashe kubona uko mutegura imishinga,Leta yarabikemuye ubu turabafata nk’abantu batsinze ubushomeri”.

Yongeyeho ko Leta ikomeje gukorana n’abafatanyabikorwa kugirango abigira kumurimo nabo bajjye bahembwa.

Yakomeje asaba urubyiruko kurangwa n’ikinyabupfura n’ubunyamwuga aho bagiye kujya gukorera abibutsa ko umuririmo unoze uzabahesha agaciro.
yabijeje ko ubuyobozi bw’umurenge wa Rusororo buzakomeza kubafasha.

Umunyamabanga mukuru w’urugaga rw’abakozi mu Rwanda CESTRAL Bwana BIRABONEYE Africain

Umunyamabanga mukuru w’urugaga rw’abakozi mu Rwanda CESTRAL, Bwana BIRABONEYE Africain , yashimiye ubuyobozi bw’umurenge wa Rusororo hamwe ikigo cy’Urubyiruko cya Yego center na  Minisiteri y’Urubyiruko ndetse (Rwanda Tivet Board) itegura impamya bumenyi z’abarangije imyuga.
Yagize ati:”Gahunda ihari ni ugufasha urubyiruko rutabashije kugomeza amashuri rugahabwa amahirwe  mu gukoresha ubumenyingiro mwiteze imbere ndetse n’imiryango yanyu”.

Yibukije urubyiruko ko iyo ufite ubimenyi uba ufite amafaranga mu biganza.

Yagize ati:”Ubu mushobora guhanga imirimo mushobora kwishyira hamwe mu kaba mwakora inzu yokudoda ,mwakwishyira hamwe mu gakora saloon.”

Yakomeje ababwira ko bagiye kujya mu kazi bagomba kurangwa n’ikinyabupfura mwirinde ibisindisa tunywe gake nibiba byiza bazireke ariko gukora bakore cyane.

Byari ibyishimo kubarangije amasomo
Ababyeyi bari baje kwifanya n’Abana babo muri ibi byishimo barangiza amasomo.
Bafashe ifoto y’urwibutso n’abayobozi bari bajeje kubaha izi mpamya bumenyi.
Umunyamabanga mukuru w’urugaga rw’abakozi mu Rwanda CESTRAL yahaye abarangije imyuga impamya bumenyi.
Abarangije imyuga nabo bafashe amasomo y’urwibutso kubo biganye.
Abanyeshuri bahawe impamya bumenyi bavuze ko bagiye kwihangira imirimo.

Loading

IFASHABAYO Gilbert
IFASHABAYO Gilberthttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w'ikinyamakuru www.umurunga.com ushaka ko tuvugana mpamagara kuri:0788820730
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!