Friday, June 28, 2024
spot_img
HomeAMAKURURDC: FDLR yishe urw'agashinyaguro Umututsikazi

RDC: FDLR yishe urw’agashinyaguro Umututsikazi

Muri iki gitondo cyo ku wa Gatatu taliki 26 Kamena 2024, urubuga rwa Maisha RDC rwatangaje ko abarwanyi barwana ku ruhande rwa RDC, bishe urw’agashinyaguro Umututsikazi witwa Uwera Grace.

Maisha RDC yatangaje ko aba barwanyi bishe Uwera Grace nyuma y’uko bari bamumaranye iminsi itatu bamusambanya ku gahato.

Uru rubuga rwakomeje rusobanura ko Uwera yishwe abanje gutemwa ibice bimwe by’umubiri, amabera, umutwe n’ibindi bice by’umubiri we babanza kubijugunya mu bwiherero.

Bivugwa ko kandi abakoze aya mahano ari abarwanyi ba FDLR na Wazalendo, kandi ko ibyo Uwera yakorewe byose byabereye mu maso y’Ingabo za leta ya Kinshasa ndetse no mwifatwa rye yari iruhande rw’izi ngabo.

Igihe aba barwanyi bafataga Uwera babanje kumwambika impuzankano y’igisirikare cya FARDC, kugira ngo bayobye uburari bavuge ari umurwanyi wa M23.

Imyirondoro ya Uwera Grace igaragaza ko avuka mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Teritwari ya Masisi, akaba yari umubyeyi w’abana babiri, umukuru afite imyaka 3 y’amavuko umuto afite amezi 11.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!