Tuesday, July 2, 2024
spot_img
HomeAMAKURUMuhanga: Kagame Paul yavuze ku umubare w'Abanyarwanda uzakwira mu Rwanda.

Muhanga: Kagame Paul yavuze ku umubare w’Abanyarwanda uzakwira mu Rwanda.

Kagame Paul yavuze ko u Rwanda atari ruto ku Banyarwanda,nkuko byavugwaga muri Politiki ya kera,Aho Abanyarwanda bari barahungiye mu mahanga bangiwe gutaha kugeza batashye ku ngufu.

Ubwo yiyamamarizaga mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo, Paul Kagame, umukandida w’ishyaka FPR Inkotanyi ku mwaka w’umukuru rw’igihugu, yavuze ko Politiki y’ubutegetsi bwateguye bukanakora Jenoside yavugaga ko abari hanze mu buhungiro bagombaga kubugumamo ngo kuko u Rwanda rwari ruto.

Kagame Paul yagize ati:”Nta muntu ukwiriye kuba impunzi.Buri Munyarwanda wese,ari uyu munsi,ari mu myaka iri imbere.Umubare wacu uko uzaba ungana kose uzakwira mu Rwanda.Kugirango abantu bakwirwe mu gihugu nk’icy’u Rwanda cyitwa ko ari gito ndetse bagakwirwamo ari benshi,birashoboka ariko bisaba gukora, gukorera hamwe, gukora ibigezweho,kubikora neza,u Rwanda rugatunga,rugatunganirwa.”

Umukandida Kagame Paul wa FPR Inkotanyi yashimiye imitwe ya Politiki ishyigikiye Kandidatire ye,agaragaza ko ubu bumwe ari bwo bwatumye ibyo Abanyarwanda bubatse bigaragara,asobanura ko bitanga icyizere cy’uko n’ibindi byiza bizagerwaho.

Yagize ati:”Naje hano kubibutsa,kubashimira icyizere no kubabwira ngo,mukomeze ibyiza twakoraga,byubaka igihugu cyacu,bidasize Umunyarwanda uwo ari we wese inyuma, ahubwo buri wese abigiramo uruhare.Ndagira ngo mbabwire ngo muri kuriya guhitamo ni uguhitamo gukomeza inzira turimo, guhitamo ndetse kurushaho umurego n’intambwe kugira ngo tugerageze twihute kuko aho dushaka kugera tutarahagera.”

Paul Kagame  yabwiye abaturage ba Muhanga ko amahitamo yabo kuwa 15 Nyakanga 2024, azatuma igihugu gikomeza gutera imbere kurushaho kuko u Rwanda rutaragera aho rwifuza nubwo rugerereje urugendo.

Paul Kagame yasabye abaje kamushyigikira ko badakwiriye kwita ku banyamahanga bababeshya ko babakunda ahubwo bagomba kwishakamo ibisubizo byaba ngombwa nabo bo hanze bakabafasha kubaho.

Yagize ati:“Ntimuzategereze kuzabeshwaho n’ubakunda w’undi …..Ubakunda wundi mvuga ntazi uwo ariwe n’uwo hanze . Abo hanze turafatanya,turumvikana ariko ntimuzategereze uwo hanze Ubakunda ,ububeshaho,mwibesheho.”

src: Umuryango

Loading

IFASHABAYO Gilbert
IFASHABAYO Gilberthttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w'ikinyamakuru www.umurunga.com ushaka ko tuvugana mpamagara kuri:0788820730
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!