Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeInternationalIbitero byibasiye insengero mu Burusiya

Ibitero byibasiye insengero mu Burusiya

Uburusiya bukomeje gukorwa mu jisho nyuma yo gutangiza ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine.

Uburusiya
Uburusiya bukomeje gukorwa mu jisho nyuma yo gutangiza ibikorwa byayo bya gisirikare muri Ukraine

19 bitabye Imana mu bitero byagabwe ku nsengero n’amasinagogi mu majyepfo yo mu Burusiya kuri iki cyumweru tariki ya 23 Kamena 2024 nk’uko tubikesha ikinyamakuru BBC News.

Ibitero byinasira sitasiyo za polisi, insengero n’amasinagogi mu Majyaruguruya leta y’Uburusiya yasize abapolisi 19 n’abaturage benshi bapfuye. Abarwanyi 6 nabo bakaba bishwe.

Ibyo bitero byari bigambiriye imijyi ya Derbent na Makhachkala muri fesitivari y’aba Orthodox ku munsi wa penekositi.ariko leta ya Dagestan yari indiri y’ibitero by’Abayisirimu.

Abagabye icyo gitero ntibaramenyekana

Umukuru wa guverinoma, Sergei Melikov, yavuze ko byari bizwi ko uri inyuma y’itwinda ry’abagaba ibi bitero ariko ntiyabisobanura neza.

Uburusiya
Uburusiya mu bibazo nyuma y’uko insengero zayo zikomeje kugabwaho ibitero.

Insengero ebyiri n’amasinagogi abiri byari bigambiriwe kugabwaho ibitero kuri iki cyumweru nk’aho sitasiyo ya polisi Makhachkala, n’umujyi munini wa Dagestan. Umupadiri umwe w’urusengero rwa Orthodox ari mu bahitanwe n’icyo gitero.

Bwana Melikov yavuze ko bamwe mu basivire bahaburiye ubuzima harimo umupadiri, Nikolai Kotelnikov wari uyoboye Derbent imyaka irenga 40.

Bwana Melikov akaba yatangaje iminsi itatu y’icyunamo cyatangiye kuri uyu wa Mbere.

Abo barwanyi ntibaramenyekana ariko videwo yo kuri Telegaramu, Bwana Melikov yavuze ko ibyo bitero byateguwe kugabwa henshi ariko hakaba hari hatahiwe ako gace ka Dagestan kari kabaye ako Uburusiya mu ntambara bahangnyemo na Ukraine.

Umurusiya uyoboye ibice byafashwe byari ibya Ukraine, Dmitry Rogozin, yihanangirije abo barwanyi ko hagira ikindi gitero bagaba muri iryo zina rya Ukraine na Nato ariwo mutwe w’ingobo zo mu burengerazuba zo gutabarana, bazaba bikururiye ibibazo.

Uburusiya
Abantu bitwaye intwaro byagaragaye barasa kuri polisi y’Uburusiya.

Nk’uko byagiye bigaragara ku mbuga nkoranyambaga aho hagaragaye abantu bambaye imyenda yirabura barasa ku modoka za polisi, mbere y’uko imodoka y’ubutbazi ihagera, igatabara irasana n’abo barwanyi.

Muri Derbent- kuva kera hari hakaba ubuturo bw’Abayahudi, abantu bitwaye intwaro bateye isinagogi n’urusengero baraharasa.

Na none imodoka ya polisi byatangajwe ko yarashwe ho mu mudugudu wa Sergokal. Polisi rero yaje gushyira ahantu harinzwe Magomed Omarov, umukuru w’akarere ka Sergokalinky hafi ya Makhachkala, aho raporo zindi zivuga ko abahungu be babiri bari mu batabawe mu gitero cyo kucyumweru.

Abanyamakuru kuwa Mbere mu gitondo bavuze ko igitero cy’iterabwoba cyagabwe ariko ubu kikaba cyageze ku iherezo aho muri Dangestan, aho igice cy’abakene b’abarusiya cyigan muri leta z’abayisiramu.

Hagati ya 2007 na 2017,umuryango w’Abajihadisiti witwa Caucasus Emirate, baje kwitwa Islamic Emirate ba Caucasus, bagabye ibitero muri Dagestan no mubaturanyi b’uburusiya nka Chechnya, Ingushetia, na Kabardino-Balkaria.

Igitero cyakurikiyeho mu mujyi wa Crocus hafi ya Moscow mu kwezi kwa Gatatu, aho hatunzwe agatoki Ukraine ndetse n’abo mu burengerazuba n’ubwo bwose byigambwe n’umutwe wa Islamic States.

Perezida Vradimir Putin yashimangiye ko Uburusiya butazigera bugabwaho ibitero n’ibyihebe byo muri leta za kiyisitamu kubera ko ari igihugu cyihariye kandi gifite uburyo bwihariye bw’imibereho ndetse kikaba ari n’igihugu gituwe n’abaturage bafite imyemerere n’indangagaciro zihariye kandi bunze ubumwe.

Amezi atatu ashize ibiro by’Uburisiya bishinzwe umutekano wo mu gihugu, FSB, batanze raporo ko bahashije Islamic States mu masinagogi.

Kuva Uburusiya bwatangira ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine, Abarusiya bemejwe ko abanzi babo ari Ukraine hamwe n’abo mu

burengerazuba.

Loading

SourceBBC news
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!