Saturday, November 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Ibindi bisasu bya Isiraheli ku nyubako ya Hamasi

Isiraheli
Inyubako yangiritse nyuma yo kuraswaho na Isiraheli

“Isiraheli yarashe kuri gaza hapfa abantu benshi uyu munsi ku isabato ya tariki 22 Kamena 2024” ibi byatangajwe n’umutwe wa Hamasi.

Ibi byabaye nyuma y’uko iki gihugu kiri mu mirwano n’umutwe wa Hamasi muri kano gace ka Gaza cyirashe bikomeye kikangiza inyubako mu buryo bukabije.

Ibisasu bibiri rero byarashwe ku nyubako mu mujyi wa Gaza Kishe abagera kuri 38 kinakomeretsa abandi benshi.

Igisirikare cya Isiraheli nacyo cyatangaje ko indege zacyo zarashe ahaherereye ibikorwa remezo by’uwo mutwe ariko andi makuru arambuye akaba ari bumenyekane nyuma.

Umuvugizi w’ubwirinzi bwa gisivire aho muri Gaza yavuze ko inyubako iri mu gace ka Al-Shati, imwe mu nkambi y’amateka yo muri ako gace , yagiye iraswaho inshuro nyinshi. Irindi raswa rero ryo ryibasiye inyubako zo mu karere ka Al-Tuffah nk’uko bitangazwa n’ibiro bishinzwe amakuru muri guverinoma ya Hamasi.

Isiraheli
Ibitero bya Isiraheli byangije inyubako n’aho abagera kuri 38 bitaba Imana

Hagaragaye abaturage batwara inkomere kure banashakisha abandi baba barokotse baba bari muri izo nyubako zangiritse mu buryo bugoranye kubwo icumbi ryari ryinshi muri iyo mihanda.

Raporo iheruka ivuga ko abapfuye bashobora kugera kuri 42.

Isiraheli yatangije ibikorwa byo gusenya no kurimbura umutwe wa Hamasi mu gusubiza igitero kitari kitezwe wari wayigabyeho bitunguranye ku itariki 7 z’ukwezi kwa Cumi, aho abaturage 12,000 b’abasiviri bishwe, abandi 251 bagashimuta.

Muri iyi ntambara impande zombi zagiye zishinjwa guhohotera uburenganzira bw’ikiremwa muntu ariko cyane cyane igisirikare cya Isiraheli. Aho ni nyuma y’igitero umutwe wa Hamasi wagabye kuri Isiraheri nk’uko twabibonye haruguru, ariko Isiraheli ikihorera ikoresheje imbaraga z’umurengera. Yagiye ishinjwa n’ibihugu byinshi ibyaha bikabije by’intambara, aho bimwe byanise ubwo bwicanyi nk’aho ari Genocide bari gukorera abanya Gaza. Aho ni nk’aho Afurika y’epfo yatanze n’ikirego , n’ibihugu bushyigikiye Isiraheli nka Leta zunze ubumwe z’Amerika byayibwiye kugabanya umujinya no kurasa ku ba sivile.

Rero abarenga 37,551 bamaze kwicwa muri Gaza nyuma y’uko intambara irose, nk’ uko ibiro bya minisitiri w’ubuzima wa Hamasi ibitangaza.

Mu bapfuye bose rero, abagera kuri 14,680 ni abana,abagore n’abakuze mu mpera z’ukwezi kwa Kane.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU