Thursday, June 27, 2024
spot_img
HomeInternationalBatatu baburiwe irengero mu mwuzure wabaye mu Busuwisi.

Batatu baburiwe irengero mu mwuzure wabaye mu Busuwisi.

Abantu batatu baburiwe irengero nyuma y'imyuzure yabaye mu Busuwisi

Suiss
Imyuzure yabaye mu gihugu cy’Ubusuwisi yavanye benshi mu byabo

Abantu baburiwe irengero mu mwuzure wabaye muri kimwe mu bihugu byo ku mugabane w’Uburayi kuri uyu wa Gatanu.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru BBC, Mu mvura yari ifite imbaraga yari yiganjemo inkuba n’imirabyo byari bikomeye cyane biteye impungenge byagize ingaruka ku baturage n’abagenderera igihugu cy’Ubusuwisi.

Ku mashusho yagiye agaragara rero, ibintu byinshi byatwawe n’amazi ku buryo uwabibonaga wese yashyaga ubwoba cyane cyane abo imitima yoroshye. Si ibintu byoroheje ku hagaragaye aho amazi yatwaraga kontineri , ahandi hakaba hari n’imodoka zendaga gutwarwa n’ayo mazi yari menshi.

Imyuzure
Imyuzure yari ikaze aho yatwaye ibintu biremereye birimo nka kontineri, aho hifashishijwe imashini kugira ngo harebwe ko hari ibyarokorwa.

Si ibyo gusa rero kuko aya mazi mu mugezi wa Rhône yasumanaga umuvuduko n’uburakari bukabije bwahitana ibyo busanze mu nzira icyo aricyo cyose. Ibi bikaba byatumye hitabazwa imashini ngo hagire icyarokorwa.

Imyuure
Aha imyuzure yari myinshi aho yari yarengeye imihanda kandi ikaba yari hafi gutwara ibyari aho nk’ imodoka n’ibindi.

Ibyo byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kamena 2024, aho ibyo biza byari bifite imbaraga byibasiraga Amajyepfo y’Uburasirazuba bw’umujyi wa Misox ku Mpanga y’ahitwa Graubüden.

Byateye imyuzure ikabije rero aho amazi yarenze inkuko z’imigezi ata inzira, yuzura inzira zitandukanye byatumye abantu benshi bavanwa mu nzu zabo bagahungishwa. Ibyo ni ibyatangajwe n’babishinzwe.

Ibyo biza bikaba byatumye abantu bagera kuri batatu baburirwa irengero.

Ayo mazi menshi rero akaba yatembanye byinshi byari ku butaka ku musozi wa Zermatt ho mu burengerazuba

Byose byamanukanye n’amazi biragenda bifunga imihanda yo munsi y’umusozi w’ahitwa Matterhorn.

Serivisi za gariyamoshi ziva ahitwa Visp zerekeza Zermatt zabaye zihagaze, ndetse n’imihanda y’ahitwa Täsch na Zermatt nazo zikaba zabaye zihagaze mu gihe ingaruka z’ibyo biza zitarabonerwa igisubizo.

Ababishinzwe baracyarimo gukurikirana icyakorwa, aho bari kureba uko bagomera inkuko z’umugezi wa Rhône kuva kiti utu wa Gatanu.

Ubuyobozi bwa Graubüden hakaba buvuga ko buri gukurikirana iki kibazo ku buryo bw’umwihariko.

Loading

SourceBBC news
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!