Bizaba ngombwa ko Mbappe abagwa izuru-Didier Deschamps

Mu gihe harimo kuba imikino ihuza amakipe y’ibihugu ku mugabane w’Uburayi mu irushanwa rya EURO 2024, Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa agiye kubagwa nyuma yo kugira imvune y’izuru.

Ibi bije nyuma y’uko  Kylian Mbappe, umukinnyi mushya wa Real Madrid, akanaba na Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa, avunikiye izuru mu mukino wabo wa mbere muri Euro 2024 wabahuzaga na Austria, ubwo Mbappe yagonganaga na myugariro Kevin Danso.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa, ryahise ritangaza ko imvune idakomeye, binavugwa ko Mbappe yajya akina yambaye Mask.

Umutoza Didier Deschamps, yaje gutangaza ko Mbappe agomba gukorerwa ibizamini byimbitse ndatse ngo ashobora no kubagwa.

Mu mukino wahuje Ubufaransa na Austria, ku wa kabiri, Ubufaransa bwatsinze Austria ugitego 1-0, cyitsinzwe na Wober.

Loading

About UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

View all posts by UMURUNGA.com →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *