Saturday, December 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Amerika yashwanyaguje ibirindiro by’Abahuti

Abahuti
Abarokowe na Amerika mu nyanja itukura bakizwa Abahuti

Ese iri ryaba ari iherezo ry’abarwanyi b’Abahuti bari barazengereje abantu mu nyanja itukura?

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Le Monde rero, Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko cyamaze gusandaza ibirindiro by’umutwe w’Abahuti usanzwe ukorera ibikorwa byawo muri Yemen.
Igisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika rero cyatangaje ko ibirindiro bibiri byari ibyo uwo mutwe Amerika yise uw’ibyigomeke mu nyanja itukura byashwanyagujwe nyuma y’igitero byabigabweho.

Abahuti
Ibirindiro by’Abahuti byagabweho ibitero bikaze cyne

Aho ni nyuma y’uko uwo mutwe wakambitse mu nyanja itukura mu rwego rwo kubangamira inyungu za Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse n’ibihugu bikorana bya hafi, aho muri iyo nyanja haca amato yaba ayikoreye ibicuruzwa cyangwa ajyana intwaro n’ibindi bikoresho yaba ibya gisirikare. Ikindi Kandi iriya ni inzira iri hafi ya Israel Kandi muri rusange hafi y’ibihugu byo mu burasirazuba bwo hagati hakaba agace gahora gateye impungenge Amerika, kuko hari ibihugu bidacana uwaka n’icyo gihugu cy’igihangange.
Abahuti rero bagiye muri iriya nyanja Itukura bashaka kubangamira no gushimuta amato y’ibicuruzwa n’ubwikorezi muri rusange mu kwezi kwa Uguahyingo 2023 bagambiriye kwifatanya n’Abanyaparestina muri iyi ntambara barwanamo na Israël.
Leta zunze ubumwe za Amerika zifatanyije n’Ubwongereza zikaba zagabye igitero gikaze ku birimdiro by’Abahuti kigamije gutsinsura uyu mutwe no kuwuca intege mu gihe kandi hasanzwe ingabo mpuzamahanga zishinzwe gukumira ibitero bya dorone ndetse na misile ziraswa ku mato.

Abahuti
Amato y’Abahuti menshi yatangiye kurohama

USCENTCOM( United States Cental Command), umwe mu mitwe ya gisirikare 11 yishyize hamwe y’ubwirinzi nta guhusha yamenaguye ibirindiro by’abo barwanyi ndetse na site yabigenzuraga(control node), cyangwa byari bisa nk’aho byubakiyeho. Ibi nibyo igisirikare cya Amerika cyatangaje ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter.
Kandi mu masaha 24, CENTCOM, yashize hasi ubwato bwafatwaga nka dorone yo ku butaka mu ndimi z’amahanga yitwa Uncrewed Surface Vessel(USV) yari muri iyo nyanja itukura.
USCENTCOM yanavuze kandi ko yahanuye dorone zigera ku munani(8) z’abahuti, Ubwato bwa rutura bw’ubucuruzi na MV Tutor kandi bikaba byarohamishijwe nk’uko bitangazwa UK Maritime Trade Operation(UKMTO).
Abahuti rero bari barayogoje ibintu muri iriya nyanja itukura aho bashimutaga amato y’ubucuri, bagashimuta abantu barangiza bakabajyana kure aho baberekezaga mu bice by’Amajyepfo ya Afurika.
Ese Abahuti nyuma y’iyi nsanganya harakurikizaho iki?
Tubitege amaso.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!