Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeAMAKURURDC: Umusirikare yarashwe n'umugore we mu gituza ahita apfa

RDC: Umusirikare yarashwe n’umugore we mu gituza ahita apfa

Umusirikare wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yishwe arashwe n’umugore we nyuma yo gushyamirana bagatongana hafi kurwana.

Ibi byabaye mu ijoro rishyira ku Cyumweru taliki 16 Kamena 2024, bibera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Teritwari ya Kalehe.

Amakuru avuga ko uyu musirikare witwa Kito Timothee, mbere yo kuraswa yatonganye n’umugore we ahagana mu masaha y’igicuku, bimenyekana bucyeye ko uyu mugore yaje kugira uburakari bwinshi akegura imbunda akarasa umugabo we mu gituza.

Sosiyeti sivile yo muri ako gace, ivuga ko uretse kuba uyu mugore yatonganye n’umugabo we, hataramenyekana andi makuru acukumbuye ku cyateye uyu mugore kwica umugabo we.

Uru rupfu rw’uyu musirikare, ruje rukurukiye urwa bagenzi be babiri, baherutse kwicirwa mu gace ka Njiapanda muri Baswagha, mu birometero 76 uvuye mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Butembo muri Kivu ya Ruguru, bishwe batwitswe ari bazima n’urubyiruko rwari rwitwaje intwaro, ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!