Muri Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo hakunze kumvikana amabara akorwa n’abo ku ruhande rwa FARDC, ubu noneho inkuru ihari ni umukomando wo muri Mai Mai Biloze Bishambuke waburiwe irengero nyuma yo kwica umurinzi we ngo yarashe ubwo yageragezaga gukiza indwano zari hagati y’uyu mu Komando n’umugore we.
Ibi ngo byabaye kuri uyu wa kane taliki 13 i saa moya z’ijoro ubwo umuyobozi wa Mai Mai Biloze Bishambuke yarwanaga n’umugore we maze uwari ushinzwe ku murinda yajya kubakiza agahita amurasa akamuhitana.
Byabereye mu gace ka Sebele, muri segiteri ya Ngandja, Teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Sungura Oredi, ni umuyobozi w’aka gace ka Sebele, avuga ko koko uyu muyobozi wa Mai Mai Biloze Bishambuke yishe umurinzi we ubwo yajyaga gushosha indwano zari hagati ye n’umugore we, ngo kugeza ubu yahise ahunga ndetse n’aho ari ntiharamenyekana.
Uyu muyobozi avuga ko uyu mukomanda wa Mai Mai byatangiye atongana n’umugore we maze uyu wari ushinzwe umutekano we akagerageza kubakiza maze shebuja ahita amurasa mu mutwe ahasiga ubuzima nawe akizwa n’amaguru.
Akomeza avuga ko ubwo bahageraga basanze nyakwigendera agaramye mu mbuga undi yayabangiye ingata ndetse na Mai Mai ngo yahise ihunga.
Uyu muyobozi akomeza asaba ko bashakisha ababigizemo uruhare bose bakabiryozwa, kandi bagakora ibishoboka aka gace kakabona umutekano.
Si ubwa mbere kuko muri Teritwari ya Fizi, Wazalendo na Mai Mai bakomeje guteza umutekano mukeya.