Friday, June 21, 2024
spot_img
HomeUBUREZIAbanyeshuri barenga 60 bimuwe batatsinze ibizamini bya Leta, abayobozi b'amashuri mu mazi...

Abanyeshuri barenga 60 bimuwe batatsinze ibizamini bya Leta, abayobozi b’amashuri mu mazi abira

Mu Karere ka Nyabihu Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA cyagaragaje ibigo by’amashuri byimuye abanyeshuri batatsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ndetse abayobozi b’amashuri babigizemo uruhare bagiye gufatirwa ibihano.

Ibi bikubiye mu ibaruwa No 725/NESA/2024 yo ku wa 12/06/2024, NESA yandikiye umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka karere ibasaba gukurikirana iki kibazo abayobozi babigizemo uruhare cyangwa uburangare bakabiryozwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu

Impamvu: Ibigo by’amashuri bifite abanyeshuri biyimuye bava mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza (P6) no mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye (S3) kandi baratsinzwe Ikizamini cya Leta.

Muyobozi w’Akarere,

Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere,

Nshingiye ku Mabwiriza ya Minisitiri w’Uburezi No 001/2021 yo kuwa 26/07/2021 agena isuzumabumenyi n’isuzumabushobozi rusange n’ibyerekeye kwimurwa, gusibizwa, kwirukanwa no guhindurirwa ikigo ku banyeshuri, aho mu ngingo ya 21 ivugako “umunyeshuri urangije umwaka wa gatandatu (6) w’amashuri abanza yimurirwa mu mwaka wa mbere (1) w’amashuri yisumbuye iyo yatsinze ikizami cya Leta gisoza amashuri abanza”, naho mu ngingo ya 26 ivuga ko “umuryeshuri ushoje icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye yimurirwa mu cyiciro cyisumbuyeho yatsinze ikizami cya Leta gisoza icyo cyiciro “.

Nyuma yo kubona ko hari ibigo by’amashuri biri mu karere muyobora bitubahirije iryo bwirizwa, bikareka abanyeshuri batsinzwe ibizamini bya Leta bimuka, bakajya mu mwaka wisumbuyeho;

Mu rwego rwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mabwiriza, NESA irasaba Ubuyobozi bw’Akarere gukurikirana no gufatira ibihano abayobozi b’amashuri ari ku mugereka yagaragaweho kwimura abanyeshuri batabikwiriye. Turabasaba kandi ko uyu muco wo kwimura abanyeshuri batsinzwe ibizamini bya Leta wacika burundu.

Ku bindi bisobanuro mwahamagara Bwana NZEYIMANA Jean Claude, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibizamini mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’inyigisho rusange, mbonezamwuga n’iz’imyuga

n’ubumenyingiro muri NESA kuri telephone 0788892833 no kuri email: jenzeyimana@nesa.gov.rw

Ibaruwa yashyizweho umukono na Dr Bernard BAHATI

Umuyobozi mukuru wa NESA.”

Amashuri atungwa agatoki agera kuri 16 ariyo; NYABIHU TVET SCHOOL(1), CBK/KABAYA(5), BIGOGWE TSS(1), GS RUSHO ARUSHA(3), GS GAKORO(2), GS GATOVU TSS(2), GS MUHUNGWE(5), GS VUGA(7), GS VUNGA(1), GS ENDA(11), GS KABATWA(4), GS REGA CATHOLIQUE(4), GS KAREBA(5), GS MUKAMIRA(7), GS MULINGA(1), GS RWANKERI(1).

Aba bana bimutse batarabikoreye bagera kuri 61 hakaba harimo ugeze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye ugaragara ku ishuri rya GS REGA CATHOLIQUE mu ishami ry’imibare, ubumenyi kuri mudasobwa, n’ubukungu( MCE).

Kugeza ubu kugirango wemererwe gukomeza mu mashuri yisumbuye uvuye mu mwaka wa gatandatu w’abanza, usabwa nibura kuba wagize amanota 5 kuzamura, ni mugihe bakorera kuri 30 mu kizamini cya Leta, naho gukomeza mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye usabwa kugira nibura amanota 9 gusubiza.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!