Umuyobozi wa Tesla, SpaceX, n’urubuga X, Elon Musk yatanze integuza yo gukomanyiriza uruganda Apple nyuma y’uko rutangaje imikoranire na OpenAI.
Elon Musk yatanze integuza ko agomba guhagarika ibikoresho bya Apple mu nganda ze niramuka yemeye imikoranire yayo n’uruganda OpenAI, ijyanye n’ubwenge bw’ubukorano, hanyuma bakaba bashyira na Application yayo ya ChatGPT muri telefone zabo za iphone.
Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa mbere taliki 10 Kamena 2024, Apple yatangaje ko irimo gushaka uburyo yashyira mu bikoresho byayo nka MacBook na Iphone application ya ChatGPT, mu rwego rwo kujya ababikoresha biborohereza gukora ibikorwa bitandukanye bakoresheje Ubwenge bukorano, AI.
Ku bwa Elon Musk ngo ibi bintu kuba byakorwa mu bikoresho bya Apple nka MacBook na iPhone bisanzwe byizewe ku mutekano wabyo, ngo ntabwo byaba bikizewe bityo ngo ntabwo imikoranire ye na Apple yaba itagifite agaciro.
Elon Musk yahoze mu bashinze OpenAI muri 2015, gusa yaje kwitandukanya nabo muri 2018.
Nyuma yaho yagiye yumvikana yikoma iyi Kompanyi avuga ko ibyo ikora bitagendeye ku mategeko, ahubwo yari yatangiye gukora indi Kompanyi ikora ibijya gusa n’ibyabo y’ubwenge bw’ubukorano gusa bitaranozwa neza.