Monday, September 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Amavubi yasaze yasizoye intero ni igikombe cy’isi

Kwizera Jojea mu Mavubi
Umukinnyi wari ubanje mu kibuga bwa mbere ahamagawe bwa mbere yatsinze igitego cya mbere. Uwo ni Kwizera Jojea

Si ukudwinga, Amavubi akomeje kurikoroza aho akomeje kwandagaza amakipe hano muri Afrika.

Kwizera Jojea mu Mavubi
Kwizera Jojea yagaruye icyizere mu bakinnyi intego ikomeza kuba yayindi

Ibi byatangiye bose batayiha amahirwe, babyita kwikirigita ugaseka ariko abari bigize ba Tomasi w’umwemeragato bisubiyeho ku ijambo. Ibi bibaye nyuma y’uko ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yisasiye ikipe ya Lesotho mu gihugu cya Afrika y’Epfo ikayitsibura iyikubita mu cyico, ku mpamba y’igitego 1:0 mu mukino wari ishyiraniro.

Ibyo rero byatumye Amavubi aba yisubije umwanya wa mbere yari yatije Benin nyuma y’uko nayo ejo tariki ya 10-06-2024 yari yisasiye ikipe ya Super Eagles ya Nigeria.

Kwizera Jojea mu Mavubi
Kwizera Jojea nawe yagaragaye muri 11 babanje mu kibuga Amavubi akina na Lesotho.

Abakinnyi babanje mu kibuga nk’ibisanzwe mu izamu hari Ntwari Fiacre, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Manzi Thierry, Ange Mutsinzi,Omborenga Fitina, Djihad Bizimana, Muhire Kivin, Mugisha Bonheur, Kwizera Jojea, Mugisha Gilbert, na Nshuti Innocent.

Byari ku munota wa 45′ w’umukino aho rutahizamu wari uhamagawe ku nshuro ya mbere, abanje mu kibuga ku nshuro ye ya mbere, yaboneye ikipe y’igihugu igitego cya mbere, ibyo rero bikayicaza ku mwanya wa mbere, bikaba ubwambere tugiye gusoza umwaka turi aba mbere mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu mikino y’igikombe cy’isi.

Bikazaba rero bibaye ku nshuro ya mbere ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yitabiriye iyo mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi, igihe imikino icumi izarangira ikomeje kwicara ku mwanya wa mbere muri iri tsinda.

Byari ibyishimo ku Banyarwanda bose by’umwihariko abari kuri sitade Moses Mabhida Stadium bari bitabiriye uwo mukino, aho bagaragaje akanyamuneza n’amarangamutima nyuma y’uwo mukino, mu byishimo byinshi bi­sanzura ku bakinnyi si ukubyina kamucerenge sitade ihinduka konseri(concert), abakinnyi n’abafana intero iba imwe ubusabane buba ubusabane.

Kwizera Jojea mu Mavubi
Ibyishimo byari byose ku bakinnyi b’Amavubi n’abafana nyuma yo gutetururwa na Kwizera Jojea

Umutoza Spitler nawe rero ntiyahatanzwe, nyuma yo guhangana , yagiye kuryoherwa insinzi no kwishimana n’umukinnyi we wa cumi na kabiri, ari we umufana.

Spitler & Kwizera Jojea
Umutoza Spitler yishimiwe bidasanzwe n’abafana n’ikipe cy’igihugu Amavubi nyuma y’ubucunguzi bwa Kwizera Jojea

Amakipe atattu yose arimo kunganya amanota arindwi. Ayo makipe ni u Rwanda ruri ruri ku mwanya wa mbere n’ibitego bibiri ruzigamye, ku mwanya wa kabiri hari Afurika y’epfo aho izigamye igitego kimwe ndetse na Benin nyo izigamye igitego kimwe rukumbi, andi nayo akaza akurikiye.

Samuel Guelet & Kwizera Jojea mu Mavubi
Abakinnyi n’abafana bishimanye nyuma y’igitego cya mbere cya Kwizera Jojea, uyu ni Samuel Guelet.

Ese ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi irajya mu gikombe cy’isi? Mbaza nkubaze.

Komeza gusoma ikinyamakuru umurunga.com ukomeze kuryoherwa n’inkuru zinoze, zizewe Kandi sicukumbuye.

 

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!