Monday, July 8, 2024
spot_img
HomeSIPOROAmavubi yatsinzwe na Benin ntiyashimwa kabiri

Amavubi yatsinzwe na Benin ntiyashimwa kabiri

Amavubi yatsikiye imbere ya Benin

Amavubi

Ese nyuma ya Benin Ikipe y’igihugu y’u Rwanda irinyara mu isunzu yisasire Lesotho?

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangiye uru rugendo irimo rwo gushaka uburenganzira bwo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi kizabera mu bihugu bya Leta zunze Ubumwe za Amerika, Mexico ndetse na Canada.

Ni muri urwo rwego rero ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakinaga umukino wa gatatu mu itsinda rurimo, aho mbere y’uyu mukino Amavubi yari ku mwanya wa mbere ari nawo ikiriho ifite amanota ane n’igitego kimwe izigamye kandi ikayanganya n’ikipe ya Benin bahuye kuri uyu wa Kane tariki 6/6/2024 mu gihe andi makipe arakina umukino wa gatatu nayo.

Uyu munsi rero aho itariki n’ukwezi byasaga ariko ntibyabereye shyashya kuri iyi kipe yo mu rw’imisozi igihumbi kuko urubori rwayo ntirwadwinze. Byagenze bite rero?

Byari ishiraniro kuri sitade Félix Houphouët Boigny yo mu gihugu cya Ivory coast ( côté d’ivoire) ubwo ku isaha ya saa moya muri icyo gihugu na saa tatu z’ijoro hano mu Rwanda umukino watangiraga. Umutoza Torsten Spittler yabanje mu kibuga Imanishimwe, Innocent Nshutizi,York Rafael, Gilbert Mugisha, Hakim Sahabo, Steve Rubanguka, Djihad Bizimana, Thierry Manzi, Fitina Omborenga, Ange Jimmy Mutsinzi, na Fiacre Ntwali.

Benin
Iyi ni ikipe y’igihugu ya Benin yatsinze Amavubi

Ikipe zatangiye umukino zisatirana ariko ziniganaho. Amakipe yombi yari afite inyota yo gushaka igitego ariko Benin iyitanga umushi. Byaje kuba bibi ku ikipe y’igihugu amavubi aho ku munota wa 37′ yatsinzwe igitego . Ni igitego cya Benin cyatsinzwe n’umukinnyi witwa Koudo Dodo.

Amavubi
Ku munota wa 37′ ikipe ya Benin yatsinze igitego ku mupira wa uvuye muri coroneri

Ikipe y’igihugu amavubi rero yakomeje kugerageza ngo irebe ko yakwishyura icyo gitego aho umutoza Spitler yagiye akora impinduka agashyiramo abakinnyi bashyashya ariko biranga biba iby’ubusa.

Umukinnyi mushya Kwizera Jojea yinjiye mu kibuga asimbuye Mugisha Gilbert ku munota wa 72′, nyuma y’uko Yakim Sahabo yahaga umwanya Muhire Kevin ku munota wa 46′, Rafael York nawe aha umwanya Samuel Gueulette nawe ku munota wa 46′, ku munota wa 68′ Steve Rubanguka asimburwa na Bonheur Mugisha naho Innocent Nshuti asimburwa na Gitego Arthur ku munota wa 85′.

Amavubi
Amavubi mu myenda myiza ariko umusaruro uba iyanga

Ese hagiye gukurikiraho iki?

Nyuma y’uyu mukino Amavubi agiye gukurikizaho ikipe ya Lesotho bakazakinira muri Afurika y’Epfo kuko nayo nta kibuga ifite cyemewe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF. Ese aya mahirwe u Rwanda rwaba rugiye kuyatera inyoni yose? Tubitege umukino ugiye gukurikiraho dore ko gahunda ari ugukomereza mu majyepfo y’uyu mugabane wacu.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!