Mu Karere ka Ruhango habereye irushanwa ry’abayobozi b’ibigo by’amashuri mu mukino w’intoki uzwi nka Volleyball mu rurimi rw’Icyongereza. Aha hahuriye uturere tugize itsinda rya “Ligue Centre II” ari two Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza.
Iyi mikino yo muri iri tsinda rya ” Ligue Centre II” yakinwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Kamena 2024 mu masaha y’igicamunsi.
Iyi mikino iri guhuza abayobozi b’amashuri, abayobozi b’amashuri bungirije bashinzwe amasomo, abayobozi b’amashuri bungirije bashinzwe imyitwarire, n’abacungamutungo.
Ikipe z’abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Muhanga ( abagabo n’abagore) zegukanye umwanya wa mbere bizihesha guhagararira iri tsinda zikazakomeza mu cyiciro gikurikiyeho.
Mu bagore Akarere ka Muhanga kabanje kwihererana aka Kamonyi kagatsibura amaseti 2 kuri 0 maze ku mukino wa nyuma nabwo Muhanga ikubita Ruhango idakozemo amaseti 2 kuri 0.
Mu bagabo Muhanga nabwo yakomeje gusya itanzitse kuko ku mukino wa mbere yanyagiye Nyanza ku maseti 2 kuri 0 maze ku mukino wa nyuma itera mpaga Akarere ka Ruhango kubera ko kari gafite abakinnyi batujuje ibyangombwa.
Tubibutse ko iri rushanwa ryateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 uburezi bw’u Rwanda buteye imbere ariko by’umwihariko gukundisha abayobozi b’amashuri siporo ndetse nabo bakayikundisha abo bayobora.