Monday, December 30, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyamasheke: Umusore yakubiswe kugeza ashizemo umwuka

Kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024, mu karere ka Nyamasheke, mu murenge wa Kagano muri Santere ya Rwesero, mu ijoro umusore yakubiswe umukoropesho bimuviramo gupfa.

Umuseke, dukesha iyi nkuru, wanditse ko ngo abanyerondo banze gutabara nyakwigendera bavuga ko batatabara umusinzi.

Uwimana Damas, ni umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge, yabwiye UMUSEKE, ko batahise bamenya amakuru y’uru rugomo kuko babimenye mu ma saa yine ya mugitondo.

Yagize ati:”Amakuru y’urwo rugomo, ntabwo yahise atangwa twabimenye saa yine z’amanywa, ntabwo yakubitiwe muri Santere ya Rwesero. Ni abasore babiri barwaniye mu nzira n’uko barwanye bageze hafi ya Santere ni uko umwe akubita mugenzi we lakereti yari avanye ahantu inyuma y’inzu, bahamuvana ajya kuri Santere de Sante ya Nyamasheke. ”

Akomeza avuga ko uwakubiswe yahatakarije ubuzima, uwamukubise akaba yaratorotse gusa ngo RIB yatangiye iperereza.

Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kubogora.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!