Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette yatangije ku mugaragaro ikiciro cy’igerageza rya PISA 2025.
Iri gerageza yaritangije kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Gicurasi 2024 mu ishuri rya Lycée de Kigali, riherereye mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.
Mu ijambo rye, yavuze ko iki gikorwa ari intambwe y’ingenzi mu kugerereranya ibipimo ngenderwaho mu burezi bw’u Rwanda n’ibyo ku rwego rw’isi bityo umusaruro uzavamo uzatuma habaho kunoza imikorere mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uburezi mu Rwanda.
Ikiciro cy’isuzuma nyirizina giteganyijwe ku itariki ya 27 Mata kugeza ku ya 7 Kamena 2025