Monday, June 24, 2024
spot_img
HomeAMAKURUKwibuka30:Urubyiruko rwo mu Itorero ry'aba Luther baturutse Tanzania basuye urwibutso rwa Jenoside...

Kwibuka30:Urubyiruko rwo mu Itorero ry’aba Luther baturutse Tanzania basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Kuri uyu wa 24 Gicurasi 2024, bamwe mu bayoboke bo mu Itorero ry’aba Luther biganjemo urubyiruko baturutse mu Mujyi wa Dodoma mu gihugu cya Tanzania basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rwa Kigali.

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bavugako babonye amakuru ajyanye n’amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo,aho bavugako bitandukanye n’amakuru bari basanzwe bafite ku Rwanda,ndetse banaboneraho kugira inama abantu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi yo kuva muri izo nzira mbi bakimakaza amahoro n’urukundo.

Nyuma kandi yo gusura ibice byose bigize uru rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bavuga ko babonye uburyo Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe ndetse igashyirwa no mubikorwa bakaba biyemeje no kurwanya umuntu wese wahembera urwango aho batuye;bakaba banavuze ko hari byinshi bigeye ku Rwanda.

Rev. Victorian Tenga Umupasiteri wo mu gihugu cya Tanzania wo mu Itorero ry’aba Luther muri Tanzania.

Rev. Victorian Tenga Umupasiteri wo mu gihugu cya Tanzania wo mu Itorero ry’aba Luther yagize ati:”Nyuma yo gusura runo rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi icyambere nk’ikiremwamuntu dushyira imbere kubana mu mahoro n’urukundo ,tugashyikigikira gukundana no kubahana,hari igihe uzabona umuntu ashaka kwishyira hejuru ariko Imana yo idusaba gukundana.”

Yakomeje avugako iyo uri mu bihugu byo hanze uba utaramenya ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi ariko iyo usuye urwibutso ubona ukuri,yahaye ubutumwa abantu bwo kunoza inzira zabo bashyira imbere urukundo.

Emmanuel Simbo ,umuyobozi w’Urubyiruko mu Itorero rya ba Luther mu gihugu cya Tanzania.

Ibi abihuriraho na mugenzi we nawe wavuye mu gihugu cya Tanzania Emmanuel Simbo akaba ari umuyobozi w’Urubyiruko mu Itorero rya ba Luther mu gihugu cya Tanzania yavuze ko nyuma yo gusura uru rwibutso byamuhaye umukoro wo kwibaza uko ikiremwa muntu kigomba kubaho bimuha kwibaza uko yakwiga ubuzima ku isi ndetse byamuhaye n’uburyo bwo kugira ibyo azasangiza abandi.

Emmanuel yakomeje avuga ko nyuma yo gusura urwibutso akitegereza amafoto yabonye,ko nta muntu n’umwe wemerewe kuba yavutsa cyangwa ngo ashyire iherezo ku buzima bwa muntu.

Bishop Seburikoko Celestin Lutheran Mission in Africa/Rwanda avuga ko gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ari igikorwa bategura mu itorero ryabo.

Bishop Seburikoko Celestin Lutheran Mission in Africa/Rwanda avuga ko gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ari igikorwa bategura mu itorero ryabo bagamije gufasha aba Kirisitu kwigira ku mateka,bababazwa n’ibyabaye baharanira ko bitazongera.

Yakomeje avuga ko mu gusura aya mateka binagera ku banyamahanga bakorana mu Itorero ry’aba Luther nabo bakagira ubushake bwo kwiga amateka yaranze u Rwanda mabi ndetse bakanagira inyota yo kwiga bareba aho u Rwanda rugeze rwiyubaka nyuma y’amateka mabi.

Bishop Seburikoko yaboneyeho gusaba abandi banyamadini ko nabo bagomba gushyira imbere gahunda zo gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi,abayoboke babo nabo bakamenya ayo mateka.

 

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!