Gasabo: Umwana w’imyaka icyenda yaguye mu cyobo cy’amazi ahita apfa

Mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Rusororo mu Kagari ka Mbandazi, mu Mudugudu wa Kataruha, umwana uri mu kigero cy’imyaka 9 yaguye mu cyobo cy’amazi ahita yitaba Imana.

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Gicurasi 2024, ahagana saa yine z’amanywa nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’uyu mwana w’umuhungu witwa Ishimwe Cedric wigaga mu mashuri abanza mu mwaka wa Kabiri wikubise mu kinogo cy’amazi bikarangira apfuye.

Amakuru abaturage bahaye Umurunga.com ngo ni uko uyu nyakwigendera yari asize nyina aho yabagaraga intoryi amubwira ko agiye kunywa imiti (Coartem) kuko yari arwaye Malariya, bikekwa ko isereri yamufashe akikubita mu kinogo cy’amazi bayoboramo amazi bagiye kuyuhira( Kuvomerera) imyaka hifashishijwe rozwari(Ikivomesho bakoresha basuka amazi ku bihingwa).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Dr Umuhoza Rwabukumba, yemereye aya makuru Umurunga.com avuga ko hari umwana witwa Ishimwe Cedric waguye mu kinogo kiri mu gishanga ahita apfa.

Yagize ati: “Ni byo umwana yari mu gishanga ari kumwe na nyina agenda agiye kunywa imiti hanyuma agwa mu mazi noneho baza guhamagara RIB ijyayo itwara umurambo we.”

Akomeza agira inama abaturage ko abana bagomba kurindwa kandi umwana arindirwa mu rugo no ku ishuri atagakwiye kujya mu gishanga kandi anarwaye.

Ati: “Urumva ni umwana w’imyaka 9 yakabaye ari mu rugo kuko yari arwaye, ndimo gukurikirana impamvu yajyanywe mu murima kandi yari arwaye, umubyeyi yakabaye amusiga mu rugo akitabwaho”

Kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma.

Ni mugihe hakunze kumvikana Abantu bagwa mu birombe biba byaracukuwemo ibumba, nyamara bamara kuvanamo ibumba ntibahite babisiba.

Mu kwezi kwa Werurwe tariki 13 Werurwe 2024 hari undi mwana waguye muri iki gishanga ku ruhande rwa Ndera ubwo yarikumwe n’ababyeyi akabacika bagasanga yashizemo umwuka.

GILBERT IFASHABAYO Umurunga.com I Kigali

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *