Umusore w’imyaka 48 usanzwe ukuriye irondo mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Nyaruhombo, Umurenge wa Rwaniro, mu Karere ka Huye, yatawe muri yombi akekwaho kwica nyina babanaga mu rugo.
Aya mahano yabereye mu Mudugudu wa Rugarama, mu kagari ka Nyaruhombo, mu Murenge wa Rwaniro, mu Karere ka Huye.
Amakuru agera k’Umurunga avuga ko Nakabonye Venantie w’imyaka 95 bikekwa ko yanizwe n’umuhungu we Shumbusho Viateur, urupfu rwe rwamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2024.
Amakuru aturuka mu baturage avuga ko bikimenyekana ko yapfuye, abaturanyi bagize ngo ni urupfu rusanzwe kuko yari asanganywe ubundi burwayi.
Ariko ubwo inzego z’ibanze zageraga aho yapfiriye zasanze nyakwigendera afite inzitiramibu mu ijosi kandi itandukanye niyo yararagamo kandi umurambo we ufite ibikomere ku irugu.
Ubusanzwe uriya mukecuru yabanaga n’abakazana be babiri ndetse n’umuhungu we n’abuzukuru be bageze ku munani.
Umwe mu bayobozi bo muri kariya gace yatangaje ko uko byagaragaraga abishe uriya mukecuru bashakaga gushyira umurambo munsi y’igitanda ngo basibanganye ibimenyetso.
Amakuru avuga ko nta makimbirane yari azwi uriya nyakwigendera yari afitanye n’umuryango we.
Inzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano zageze ahabereye aya mahano, RIB itangira iperereza hatabwa muri yombi umuhungu we akaba yari anasanzwe akuriye abanyerondo bo muri kariya gace.
Hatawe muri yombi kandi umushumba wakoraga muri urwo rugo witwa Nkurikiyumukiza Emmanuel w’imyaka 28.