Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB rwatangaje ko rwafunze abantu 10 barimo Micomyiza Placide, Umucamanza ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, Uwayezu Jean de Dieu, Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rwa ngarama; Misago JMV, umugenzacyaha (station Ngarama); Tuyisenge Jean d’Amour, Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, n’abafatanyacyaha babo.
Abo bafatanya cyaha babo bakoraga nk’abahuza hagati y’utanga n’uwakira ruswa. Iperereza rimaze iminsi ribakorwaho rigaragaza ko mu bihe bitandukanye bakoranye n’abiyise abakomisiyoneri mu gusaba indonke abantu bafite ababo bafuzwe kugira ngo bafungurwe.
Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo za RIB: Nyarugenge, Kicukiro, Nyamirambo, Kimihurura, Kimironko na Remera mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB irashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru ndetse n’izindi nzego ziyifasha mu rugamba rwo kurwanya icyaha cya ruswa. Iboneyeho no kuburira uwo ariwe wese witwaza inshingano afite agasaba indonke ko bitazamuhira kuko inzego zose zahagurukiye kurwanya ruswa mu gihugu cy’ u Rwanda.