Saturday, January 4, 2025
spot_img

Latest Posts

Gicumbi: Agatereranzamba ku mazi arega mu cyayi cya Mulindi

Mulindi tea
Icyayi cya Mulindi

Inzira z’amazi ziri gucibwa mu cyayi cya Mulindi zitezweho gucyemura ikibazo.

Inzira z’amazi ziri gucibwa mu cyayi cya Mulindi

Icyayi cya Mulindi giherereye mu karere ka Gicumbi hagati y’imirenge ya Cyumba, Shangasha, Mukarange ndetse na Kaniga.

Icyo cyayi kikaba gitunganyirizwa mu ruganda rwa Mulindi (Mulindi Factory Company) rwatangiye imirimo yarwo mu mwaka wa 1960. Hagati ya 1994-1996 habayeho ibikorwa byo kuvugururwa, kwagurwa no gushyira imbaraga mu buhinzi bw’icyayi. Bishingiye ku mavugurura yagiye akorwa n’umusaruro byatanze, ubu uruganda rweguriwe abaturage ari nabo bahinzi b’icyayi.

Tea plantation Mulindi
Icyayi cya Mulindi

Hari ikibazo cyimaze igihe kirekire cyaraburiwe umuti aho rwagati muri iki cyayi hafi y’ahantu hitwa 19 amazi yuzura akacyirengera byatumye hari ubuso bunini cyagiye cyuma, hari n’ubwo amazi aba menshi agafunga amayira aho abakoresha umuhanda uca muri iki gishanga bajya cyangwa bava mu mirenge ya Mukarange, Kaniga, Shangasha ndetse na Rushaki bibabera ihurizo rikomeye muri ngendo.

Icyayi cyumye
Aharengerwa n’amazi, icyayi cyarumye hafi gushiraho

Inzira z’amazi rero zigaburira umugezi wa Mulindi nazo ziruzura zigateza ingaruka nyinshi nk’aho zimena amazi agasakara mu mpande aho yangiza byinshi nk’imyaka adasize n’ubuzima bw’abantu barimo abana bambukaga bajya ku ishuri, abakozi bakora mu cyayi n’abagenzi bakoresha inzira zo muri iki gishanga.

Inzira zo mu cyayi rwa gati
Izi nzira nazo rirarengerwa iyo imvura yaguye

Naganiriye n’umusaza usa n’aho akuze witwa Pierre Celestin Nzavugankize wo mu murenge wa Mukarange, akagari ka Rugerero, umudugudu wa Munyege atuganirira ku mateka y’icyi cyayi cya Mulindi dore ko yagikozemo ndetse abakora mu ruganda rugitunganya.

Umusaza Célestin
Umusaza Célestin atuganirira ku mateka y’icyayi cya Mulindi

Nyuma yo kutunyuriramo murimake ku mateka yaba azi kuri icyi cyayi n’uruganda rugitunganya,Yagize ati,” Hano mu murabona ko icyayi cyagiye cyuma. Ibi bimaze imyaka myinshi biba aho mu bihe by’imvura amazi aba menshi. Aha duhagaze hose haruzura. No hakurya hariya mu muhanda ujya i Mukarange naho haruzura bigatuma abakorera hakurya za Mukarange na Kaniga bava cyangwa se bajyayo babura aho baca. Hari kandi n’abantu bagwa muri aya mazi kuko hari akana kaguyemo , na n’ubu bakaba batarakabona.”

Nongeye kumubaza niba hari icyo yabona cyakorwa ngo aha hantu habe hakosorwa asubiza muri aya magambo,” Biragoye pe! Hageragejwe byinshi ariko byarananiranye. Jye ku giti cyanjye ntekereza ko wenda bahinduye bakahatera ibihingwa bitajya byangizwa n’amazi byafasha kurushaho. Wenda nk’umuceri uhahinzwe byafasha n’ubwo butaka ntibukomeze gupfa ubusa.”

Ibiraro byo mu cyayi cya Mulindi
Iyi migezi iruzura igafunga inzira

Nakomeje gutera intambwe muri ubu buso nza kugwa ku miyoboro irimo kuvugururwa icukurwa muri iki cyayi mbona ako aya mazi kashobotse. Nasanze muri iki gishanga hari gucibwamo imiringoti iyobora amazi, bigaragara ko ari ubundi buryo buri kwifashishwa harebwa ko iki kibazo cyabonerwa igisubizo.

Uretse icyo kibazo cy’amazi yabaye agatereranzamba, imirimo yo gusazura icyayi yo irakomeje. Hashyize hafi umwaka urenga imirimo gusazura iki cyayi itangiye. Igisa n’aho kimaze igihe kinini gisarurwa kirakatwa, kurandura igishaje batera ikindi, ndetse no gutera imusozi.

Tea conservation
Isazurwa ry’icyayi

Ese ni akahe kamaro icyi cyayi gifitiye abaturage?

Celestin yakomeje agira ati,” abana bacu bari barashiriye i Bugande ariko ubu bahawemo akazi, abana tubabonera amafaranga y’ishuri, twiteza imbere kubera amafaranga duhembwa. Ikirenze ibindi ni uko abakozi babona amafaranga y”izabukuru (pension).

Basomyi ba umurunga.com mukomeze kuryoherwa n’inkuru zicukumbuye kandi zubaka tubagezaho. Mugire amahoro, amatsiko no kuyashira twisomera na umurunga.com

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!