Home AMAKURU Rutsiro: Abanyeshuri barohamye mu Kivu umwe aboneka yapfuye
AMAKURU

Rutsiro: Abanyeshuri barohamye mu Kivu umwe aboneka yapfuye

Mu Karere ka Rutsiro haravugwa inkuru y’abanyeshuri babiri bigaga kuri GS Gihinga barohamye mu Kivu,umwe akaboneka yamaze gupfa mu gihe undi akomeje gushakishwa.Ibi bikaba byabaye ku wa 17 Gicurasi 2024.

Biziyaremye Jean Baptiste,Gitifu  w’Umurenge wa Musasa,avuga ko aba banyeshuri barohamye mu kiyaga cya Kivu nyuma y’uko batorotse bagenzi babo bari bajyanye Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu kigo cy’amashuri abanza cya Muhororo.

Ati :“Amakuru twamenye ni uko aba banyeshuri tumaze kugera aho twibukiraga ku rwibutso ruri mu kigo cy’ishuri ribanza rya Muhororo bo barebye uko basimbuka ikigo bajya koga mu Kivu ariko birangira amazi abatwaye”.

Umwe muri aba banyeshuri witwa Yamumpaye Erneste yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza. Ishami rya Polisi rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi bwo mu mazi yabashije ku mubona yapfuye imukuramo, naho mugenzi we witwa Uwiringiyimana Bonaventure wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza we akaba yakomeje gushakishwa.

Gitifu Biziyaremye avuga ko abantu bakwiye kwirinda kujya mu mazi igihe batazi koga kuko bihitana ubuzima bw’abantu.

Ati: “Ubutumwa dutanga ku bantu abo ari bo bose ni ukwirinda bakitwararika kujya mu mazi kuko usanga igihe batazi koga bahatakariza ubuzima”.

Loading

Written by
UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Rusizi: Abagabo babiri bafatiwe mu cyuho batera amabuye ku nzu y’uwarokotse Jenoside

Inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Rusizi zataye muri yombi abagabo babiri...

AMAKURU

Ruhango: Polisi yafunze abantu batatu bakekwaho kwica umuntu

Mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’umugabo witwa Habinshuti Protogèn w’imyaka 42...

AMAKURU

Joseph Kabila yatangaje ko agiye kugaruka muri Congo benshi bakeka ko aje kwiyunga kuri M23

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila Kabange,...

AMAKURU

Carl Wilkens wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya

Ubwo habaga igikorwa Mpuzamahanga ngaruka mwaka aho Isi yose yibuka Jenoside yakorewe...

Don`t copy text!