Mu gihe ibitero bya Israel bikomeje mu mugi wa Rafah, abarwanyi ba Hamas bavuze ko bazarwana inkundura kugeza ku mwuka wanyuma batitaye igihe cyose intambara izamara.
Abantu ibihumbi 630 bamaze guhunga amajyepfo y’umugi wa Rafah, naho abagera ku bihumbi 100 bakaba bamaze guhunga mu Majyaruguru kuva Israel yatangira kurasa ku mugi wa Rafah aho bakeka indiri ya Hamas yimukiye.
Igisirikare cya Israel yikomeje kugaba ibitero mu mugi wa Jabalia, mu Majyaruguru ya Gaza no mu gace ka Rafah mu majyepfo.
Kuva iyi ntambara yatangira abantu basaga ibihumbi 35 bamaze gupfa, naho abasaga ibihugu 79, barakomeretse kuva ku italiki 7 Ukwakira 2023 Israel igaba ibitero byo guhangana n’umutwe w’ibyihebe wa Hamas.