Monday, January 6, 2025
spot_img

Latest Posts

Ukraine – Russia: USA yatangaje inkunga ya miliyari 2 z’amadolari yateye igisirikare cya Ukraine

Intambara irimo guhanganisha Ukraine n’Uburusiya iragenda igaragaza ko ikibuga cyahengamiye kuri Ukraine mu gihe Uburusiya bukomeje kuyatsaho umuriro, Leta Zunze ubumwe za Amerika zatangaje ko zatanze inkunga ya Miliyari ebyiri z’amadolari mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu igisirikare cya Ukraine ngo gikomeze guhangana n’Uburusiya.

Antony Blinken ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Ukraine

Antony Blinken, umunyamabanga wa Leta, avuga ko bihutiye gutera inkunga Ukraine mu rwego rwo kuyifasha guhangana n’Uburusiya bwari bumaze iminsi bubajahaje.

Mu gihe Uburusiya bwafashe imigi itatu ikomeye, Antony Blinken ubwo yasuraga Ukraine uyu munsi yavuze ko ari nabwo yashyikirije iyi nkunga Ukraine.

Kuri uyu wa Gatatu, Taliki 15 Gicurasi 2024, ubwo Antony Blinken yasuraga Ukraine, yatangarije abanyamakuru ku murwa mukuru Kyiv, ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, ko iki ari igice cy’inkunga bateye Ukraine, ku nkunga ya miliyali 61 z’amadolari, azashorwa mu masezerano bagiranye y’Ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, aho yemejwe na Kongere ya Leta ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kwezi gushize, kandi hakazabaho no gushorwa mu nganda.

Blinken yakomoje kuba hari ibikorwa biremereye birimo gutegurwa hagati y’ibihugu byombi, aho amasezerano y’umutekano azasinywa mu byumweru bikeya biri imbere.

Blinken avuga ko ibi bizatuma ibikorwa bya Gisirikare bya Ukraine byihuta cyane kuko ngo bagiye kubatera inkunga y’imbunda, Amasasu, indege za Gisirikare n’ibindi.

Uru ruzinduko ruje mu gihe ingabo za Ukraine zirimo kwamburwa ibice byinshi n’ingabo z’Uburusiya,  Minisitiri w’ingabo w’Uburusiya  ahamya ko ingabo zabo zigaruriye imiturirwa ikomeye nka Hlyboke na Lykyantsi, mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’umugi wa Kharkiv, ndetse na Robotyne mu majyepfo ya Zaporizhzhia.

Mu ntangiriro z’uko kwezi ngo ingabo z’Uburusiya zakomeje kugaba ibitero ku ngabo za Ukraine, gusa Ingabo za Ukraine zikomeza kwihagararaho.

 

 

 

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!