Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri taliki 14 Gicurasi 2024, habaye imirwano yari ikomeye ihanganishije Ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Kinshasa n’umutwe w’inyeshyamba za M23.
Iyi mirwano ikomeye yabereye mu bice byo muri Teritwari ya Rutshuru ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru avuga ko iyi mirwano yabereye ahari ibirindiro bya M23 neza mu gace ka Kikuku, kandi ko ibyo bitero byagabwe n’Ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Amakuru akomeza avuga ko uru rugamba rwari ruremereye cyane, ariko rwasize Ingabo zirwana ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Kinshasa zahunze muri ibyo bice, zerekeza muri Kanyabayonga no mu tundi duce twa Lusuli no mu nkengero zaho.
Ikindi ngo imiryango myinshi yahunze iyo mirwano ihungira mu bice bitandukanye bigenzurwa na M23 n’ibindi bitarimo intambara, indi miryango ihungana n’Ingabo zirwana ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Kinshasa, ihungira muri Matanda na Kanyabayonga.
Mu gihe hari kuvugwa imirwano mu bice bitandukanye byo muri Kivu y’Amajyaruguru, Igisirikare cya Congo giherutse kuvugwaho kugura drones eshatu zo mu bwoko bwa CH-4.
Izi drones ngo zaguzwe kugira ngo zisimbuzwe izo M23 iherutse guhanura mu mezi abiri ashize, ndetse zizanifashishwa mu gukura uyu mutwe mu birindiro bagandagaje mo bamaze kwigarurira.