Mu gihe mu Ntara ya Gaza hakomeje kuba isibaniro ry’imirwano hagati y’inyeshyamba za Hamas n’igisirikare cya Israeli, Umuryango w’Abibumbye utangaza ko nibura abantu basaga ibihumbi 600 bamaze guhunga umugi Rafah , aho abagera ku bihumbi 150 bahunze mu masaha 48 ashize.
Ibi bije mu gihe guhera ku italiki 06 Gicurasi 2024, igisirikare cya Israeli gisabye abasivili b’abanya Palestine kuva muri Rafah kuko ari ho hagiye kugabwa ibitero karahabutaka aho Israeli ikeka ko Rafah ariyo isigaye ari indiri y’ibyihebe bya Hamas.
Abantu benshi barakomeretse mu gitero Israel iheruka kugaba ku muyoboro ya Internet muri Gaza.
Kugeza ubu imbunda ziremereye zikomeje kumvikana mu Majyaruguru ya Gaza no mu majyepfo y’umugi wa Rafah.
Haba ku ruhande rwa Israel cyangwa Hamas bakomeza kwitana bamwana bashinjanya guhitana inzirakarengane.
Nibura abantu bagera kuri 82 bahasize ubuzima mu masaha 24 ashize, ukaba ari bo bantu benshi bahitanywe n’intambara ku munsi umwe kuva Israel yatangiza ibitero kuri Gaza.
Kuva mu kwezi kwa 10 umwaka ushize abantu babarirwa mu mihumbi 35 bamaze kwicwa mu gihe abasaga ibihumbi 79 bakomeretse.