Sunday, June 23, 2024
spot_img
HomeAMAKURUUmunyeshuri wo muri Kaminuza ya MKU yasanzwe yishwe nyuma yo gusaba ababyeyi...

Umunyeshuri wo muri Kaminuza ya MKU yasanzwe yishwe nyuma yo gusaba ababyeyi be amafaranga

Umunyeshuri wo muri Kaminuza ya MKU (Mount Kenya University) yasanzwe ari mu nzu yakodeshaga yapfuye, nyuma y’uko hari hashize amasaha make, hari umusore wahamagaye ababyeyi be abasaba kohereza amafaranga ibihumbi 27 by’Amashilingi ya Kenya (asaga ibihumbi 260,000 Rwf) kugira ngo amurekure.

Ikinyamakuru cyandikira muri Kenya TUKO cyatangaje ko umurambo w’uwo munyeshuri witwaga Faith Musembi wari ufite imyaka 19 y’amavuko, wasanzwe mu nzu yakodeshaga iri ahitwa la Pilot Estate mu Mujyi wa Thika.

Ibi byabaye nyuma y’uko abakekwa kuba ari bo bishe uyu mukobwa, babanje guhamagara ababyeyi ba nyakwigendera, babasaba kohereza ibihumbi 27 by’Amashilingi nk’ingurane kugira ngo bamureke, ariko birangira bamwishe.

Umurambo wa Faith Musembi wabonetse bigaragara ko yabanje kuva amaraso mu kanwa no mu mazuru, ndetse yirumye n’ururimi.

Boniface Musembi, Papa wa nyakwigendera yavuze ko abo basabaga amafaranga bakoresheje telefoni ngendanwa y’umukobwa we.

Nyina wa Faith Musembi we yavuze ko barimo bashaka uko bohereza amafaranga, ariko banamenyesha Polisi yo kuri sitasiyo ya Thika, ariko Polisi ntiyabyitaho, ivuga ko abasaba amafaranga bari kubakinisha.

Boniface Musembi yavuze ko yagiye aho umukobwa we yabaga, agasanga ku muryango hariho ingufuri, icyo gihe bishe ingufuri basanga mu nzu umurambo w’umukobwa we.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kago, ukorerwa isuzuma, ibisubizo bigaragaza ko yapfuye nyuma yo kuva amaraso menshi, nyuma yo guturika kwa nyababyeyi (Placenta), yomotse ku mubiri bigatuma ava amaraso menshi.

Umunyeshuri wa Kaminuza wasanzwe mu nzu yakodeshaga yapfuye

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!