Umugabo witwa Niyoyita Jean Bosco wacukuraga umwobo ujyamo amazi yanduye mu Murenge wa Mukarange mu Kagari ka Mburabuturo, yasoje gucukura metero enye yari yamaze kumvikanaho n’uwamuhaye ikiraka, nyuma bumvikana kongeraho metero eshatu ngo zibe 7, birangira itaka rimumanukiyeho ahita apfa.
Amakuru atangwa na bamwe mu baturage babonye iby’iyi mpanuka bavuga ko uyu mugabo asanzwe akora ubucukuzi bw’iyo myobo kuri ubu ngo yari yapatanye gucukura metero enye, kuri metero imwe yagombaga kubarirwa amafaranga 2000.
Nyuma yo kurangiza metero yari yumvikanyeho n’uwari wamuhaye akazi, ngo yaje kumureba ngo amwishyure, ariko amusaba kongeraho indi metero imwe, undi arabyanga amubwira ko kugira ngo asubiremo ari uko yakongeraho nibura izindi eshatu, babyumvikanaho asubiramo birangira igitaka kimuridukiyeho ahita apfa.
Umwe mu baturage bari bahari yagize ati: “ Naje ntwaye bosi ku igare wari wamuhaye icyo kiraka dusanga yamaze gucukura metero enye bumvikanye, amusaba kongeraho nibura metero imwe, undi amubwira ko atasubiramo kuri metero imwe keretse ari eshatu, babyumvikanaho asubiramo, acukura ahereza itaka uri hejuru nyuma ya fose irariduka igitaka kiramurengera avamo yapfuye.”
Undi nawe ati:” Umwobo yacukuraga usanzwe ujyamo amazi, kuko bari bamaze gucukura harehare kandi ubutaka bworoshye uwakururaga itaka yakandagiye itaka rimanukiramo ari ryinshi riramurengera arapfa, icyakora uwo bakoranaga ntiyaguyemo yarusimbutse.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Ntambara Innocent yemeje iby’aya makuru, avuga ko umurambo wajyanywe kwa muganga kugira ngo ukorerwe isuzuma hemezwe iby’urupfu rwe.
Yagize ati :“Nibyo yamaze kwitaba Imana umubiri turimo kureba uko wagezwa ku bitaro ngo usuzumwe hemezwe urupfu rwe.”