Wednesday, January 8, 2025
spot_img

Latest Posts

Gicumbi: Urupfu rw’umusaza ukabakaba imyaka 100 wiyahuye rwashenguye benshi

Mu mudugudu wa Kaneza, akagali ka Shangasha, umurenge wa Shangasha ho mu karere ka Gicumbi batunguwe n’uko kuri uyu wa Gatatu taliki 08 Gicurasi 2024 basanze umusaza w’imyaka 84 mu mugozi w’inzitiramibu yapfuye bakeka ko yiyahuye.

Intandaro yo kumenya iby’uru rupfu ngo ni umwuzukuru we wamusanze mu mu mugozi muri iyi nzu babanaga maze ahita atabaza abantu nk’uko yatanze amakuru.

Twizerimana Tharcisse, ni umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu murenge wa Shangasha byabereyemo, yahamiriye IGIHE, dukesha iyi nkuru aya makuru agira ati:”Yego, ni umusaza w’imyaka 84,twasanze amanitse yapfuye ariko ntituramenya ikibyihishe inyuma,yabonywe n’umwuzukuru we ubwo yari avuye ku kazi. Amubonye ahita atabaza abaturanyi natwe turahagera.”

Mu gihe hagikorwa iperereza, umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Byumba kugira ngo ukorerwe isuzuma.

 

 

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!