Wednesday, January 8, 2025
spot_img

Latest Posts

Rubavu: Umuyobozi wa Ritco yambuye ubuzima umwe mu bakozi be

Umuyobozi wa Ritco muri gare ya Rubavu yagonze mugenzi we bakorana ahita yitaba Imana ubwo yageragezaga guparika neza imodaka.

Ibi byabaye mu masaha ya mu gitondo cyo ku wa Gatatu taliki 08 Gicurasi 2024.

Kigali Today yabwiwe na bamwe mu baturage bari muri gare ko uwitabye Imana yitwaga Furaha wari umukozi wa Ritco, wagonzwe n’umuyobozi w’iki kigo mu Karere ka Rubavu ubwo yarimo asubira inyuma ashyira imodoka mu mwanya ngo ishyirwemo abagenzi.

Umwe yagize ati: “Manager yamugonze atabishaka, ubwo yarimo asubira inyuma aramukandagira arakomereka ariko ageze kwa muganga ahita apfa.”

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, yavuze ko iyi mpanuka yabaye saa moya n’iminota 20 za mu gitondo, ubwo uyu muyobozi yashyiraga imodoka ku murongo ngo ijyemo abagenzi.

Ati: “Ibyabaye ni impanuka, ariko turasaba abantu kwirinda gukinisha imodoka, cyane cyane turabwira ba kigingi n’abandi babona umushoferi avuye mu modoka bagahita bayijyamo bakayitwara.”

Umuvugizi wa Polisi yakomeje agira inama abantu yo kwirinda gukinisha imodoka n’ahandi habera impanuka nk’ahaparikwa imicanga.

Ati: “Umushoferi agomba kuva mu modoka ayishyize mu mwanya wayo, kandi nta wundi agomba guha kontaki ngo amutwarire imodoka.”

Uyu muyobozi wa Ritco mu Karere ka Rubavu wagonze umwe mu bakozi be, asanzwe afite uruhushya rwo gutwara imodoka ariko rutari urw’imodoka yarimo gutwara.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!