Ibyishimo ku bakoresha umuhanda wa Kigali-Gatuna.

  1. Kigali-Gatuna ahitwa mu Maya

Ese umuhanda Kigali – Gatuna ugeze he usanwa?

Abantu bakoresha umuhanda Kigali – Gatuna akanyamuneza ni kose kubwo kuba umuhanda wari umaze igihe warangiritse, ariko ubu ukaba ugeze ku kigero cya 90% usanwa.

Uyu muhanda uva mu mujyi wa Kigali werekeza mu gihugu cya Uganda, wari watangiye kwangirika bikomeye ku ruhande rw’umurenge wa Cyumba hahana imbibi n’uwa Mukarange na Kaniga hose ho mu karere ka Gicumbi mu itumba ry’umwaka wa 2023 n’ubwo 2022 nabwo byagaragaraga ko ukeneye gusanwa. Aho ni mu birometero birindwi (7km) uvuye ku mupaka wa Gatuna ahitwa mu Maya. Aha uyu muhanda wangiritse kandi niho hari umuhanda werekeza ku ngoro ndangamateka yo kwibohora ya Mulindi ( National Liberation Museum Park) mu murenge wa Kaniga.

Uko umuhanda Kigali-Gatuna wari warangiritse

Ibyo rero byatumye urujya n’uruza rusa n’aho rucogora, kuko umuhanda wakoreshwaga igice kimwe aho muri iyo centre ya Maya.

Mu Maya mu birometero bike uturutse ku Mulindi wa Byumba.

Nk’ijisho ry’umunyamakuru wa UMURUNGA.com, biragaragara ko uyu muhanda wasanwe ku buryo bukomeye kandi amakuru dukesha ikinyamakuru cya RBA avuga ko uzaba warangije gukorwa muri uku kwezi kwa Kamena 2024, aho uzaba utanzweho arenga miliyari imwe na Miliyoni Magana atandatu y’amafranaga akoreshwa mu Rwanda(1,600,000,000frw). Ibyo byatangajwe n’umuyobozi wa RTDA(Rwanda Transport Development Agent) IMENA MUNYAMPENDA. Abaturiye uwo muhanda twaganiriye batubwiye ko ubuhahirane bugiye koroha kandi ko banishimira ko bahawe akazi muri iryo sanwa ry’uwo muhanda.

Umuhanda Kigali-Gatuna urimo gusanwa

Nk’uko abaturage babivuga rero gukorwa k’uwo muhanda bizatuma urujya n’uruza rwabo rwiyongera kandi n’ingendo bakora berekeza aho mu gihugu cya Uganda banaza mu mujyi wa Kigali zikazaborohera. Umuturage twaganiriye witwa Mujawimana Epiphanie yagize ati,”umuhanda nyine wangiritse kubera ibiza by’imvura. None ubu ng’ubu bari kuwukora, ndabona ntakibazo gihari.”

Mujawimana Epiphanie umuturage wo mu murenge wa Cyumba, ukoresha uyu muhanda.

Ibi rero bikazaba ari igisubizo ku bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, aho bifashisha uyu mupaka wa Gatuna/Katuna, cyane cyane nyuma y’ifungurwa ryawo.

Loading

About UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

View all posts by UMURUNGA.com →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *