Thursday, January 9, 2025
spot_img

Latest Posts

Social Mula yemeje ko yatandukanye n’umugore we, n’umukunzi mushya batandukana batarabana

Umuhanzi w’Umunyarwanda Mugwaneza Lambert wamenyekanye nka Social Mula wari umaze igihe yaracecetse mu itangazamakuru, yemeje ko yamaze gutandukana n’umugore we ndetse yavuze ko n’umukunzi mushya yari yabonye bahise batandukana.

Ibi Social Mula yabyemeye ubwo yagarukaga ku mpamvu yatumye atinda i Burayi nyuma y’ibitaramo, aganira na Isibo Radar yavuze ko yari amaze igihe abonye umukunzi mushya mu Busuwisi, ari nawe watumye atinda i Burayi dore ko bari banafite gahunda yo kurushinga.

Social Mula yagize ati: “Navuga ko icyatumye ntindayo ni umukunzi wanjye, twari tubirimo tumaze iminsi dukundana, aba mu gihugu cy’u Busuwisi abantu benshi bibwiraga ko ndi mu Budage, gusa mpaherukayo mu Ukuboza 2022 ndetse no mu Bubiligi mpaheruka icyo gihe.”

“Byabye ngombwa ko nyuma y’ibitaramo nasanze umukunzi mu Busuwisi, twari tumaze igihe dukundana dufite na gahunda yo kubigira binini harimo no kurushinga.”

Yakomeje avuga ko uyu mukunzi we mushya byarangiye batandukanye, nyuma yo kubona ko hari byinshi badahuza atashatse gushyira mu itangazamakuru.

Ati: “Igihe twamaranye navuga ko ari cyo cyatumye mbona ko bitazashoboka, hari igihe ibintu uko ubitekereza atari ko bigenda, twari dufite gahunda yo kuba twakora umuryango sinavuga ngo twapfuye iki, ariko iyo abantu badahuje cyangwa mutambyumva kimwe mubivana mu nzira aho kugira ngo nyuma bizabe bibi.”

Social Mula kandi yemeje ko yamaze gutandukana n’umugore we ku bwumvikane ubu bahuzwa n’abana babyaranye gusa.

Ati: “Urumva ntabwo wajya gukundana n’undi muntu kandi ufite umugore, ibijyanye n’umufasha wanjye twarabihagaritse ku bwumvikane, turahuje ku bw’abana ariko nta rukundo twaratandukanye.”

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!