Ihuriro ry’imitwe ya politiki yitwaje intwaro AFC/M23, rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryabujije abanyapolitiki, abana n’abasirikare baryo kujya mu bikorwa by’ubucukuzi no gucukura amabuye y’agaciro mu bice bagenzura.
Corneille Nanga, umuhuzabikorwa wa AFC, ni we watangaje iki cyemezo nyuma y’uko ARC/M23 ifatwa nk’umutwe w’igisirikare cy’iri huriro mu cyumweru gishize baherutse kwigarurira agace ka Rubaya gakungahaye kuri Colton.
Corneille Nanga yagize ati: “Birabujijwe cyane ku banyamuryango, abayobozi n’abanyapolitiki ba AFC, kimwe n’abofisiye n’abagize umutwe wa ARC kwivanga cyangwa kugira uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi, mu bucukuzi cyangwa mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu bice byabohowe.”
Akomeza agira ati: “Abana batujuje imyaka y’ubukure babujijwe kujya mu birombe by’amabuye y’agaciro mu bice byabohowe.”
Ba rwiyemezamirimo bubahiriza amategeko n’amabwiriza by’igihugu bo bemerewe gukomeza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri ibi bice nk’uko Nanga yabitangaje.