Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yamenyesheje abavuga ko u Rwanda rudatekanye bityo u Bwongereza budakwiye kurwoherezamo abimukira, ko kurubamo atari igihano.
Urukiko rw’i Burayi rurinda uburenganzira bw’ikiremwamuntu (ECHR) rwahagaritse indege yiteguraga kohereza abimukira mu Rwanda muri Kamena 2022, nyuma y’amezi abiri ibihugu byombi byari bigiranye amasezerano yo kubohereza, ruvuga ko u Rwanda rudatekanye.
Guverinoma z’ibihugu byombi zavuguruye aya masezerano mu Ukuboza mu 2023, zishyiramo ingingo yemeza ko u Rwanda rutekanye. Ibi muri Mata 2024, byashimangiwe n’abagize Intego Ishinga Amategeko, bemeye ko iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa.
Yolande Makolo mu kiganiro n’Umunyamakuru Laura Kuenssberg, asubiza abavuga ko u Rwanda rudatekanye yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira aba bimukira, avuga ko bibeshya, ahubwo baba bibasira iki gihugu mu buryo bw’akarengane.
Yagize ati: “Kuba mu Rwanda si igihano. Ni igihugu cyiza, gifite ikirere cyiza.”
Abimukira ba mbere bazoherezwa mu Rwanda mu byumweru biri hagati ya 10 na 12 biri imbere nk’uko ku wa 22 Mata 2024, byatangajwe na Rishi Sunak, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.