Kuri uyu wa Mbere taliki 06 Gicurasi 2024, abarwanyi ba Wazalendo na FARDC bigambye ko birukanye M23 ku butaka bwo ku musozi wa Bitonga mu gace ka Masisi muri Kivu ya Ruguru.
Bivugwa ko M23 ikimara kwirukanwa yasubiye mu misozi yindi, isa n’iyerekera muri Minova no muri Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo.
Radio Okapi yatangaje aya makuru, yanavuze ko ku muhanda Minova ugana Bweramana nyuma y’uko habaye imirwano ikomeye yahuje M23 n’imitwe ibarizwa ku ruhande rwa FARDC.
Ibi byabaye mu gihe mu cyumweru gishize M23 yari yigaruriye umujyi wa Rubaya n’utundi duce tunyuranye. Rubaya ni umujyi muto uri hagati mu cyaro cy’i Masisi ariko usa n’uteye imbere kuko utuwe n’abaturage babarirwa mu bihumbi amagana.
Bikomeje gushidikanywaho ko FARDC n’abambari bayo baba birukanye M23 ku musozi wa Bitonga, kuko amakuru ahari avuga ko nta sasu ryigeze ryumvikana.
Abasesenguzi bo bavuze ko Wazalendo yaba yahifotoreje kugira ngo igaragaze ko ari yo yigaruriye aka gace.
Aya amakuru uruhande rwa M23 ruvugwa ko rwirukanywe ntacyo rurayavugaho.