Hirya no hino muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ubu harimo kuba isibaniro ry’imigaragambyo muri za Kaminuza aho yatumye ibirori byagombaga kubera muri Kaminuza ya Colombia bisubikwa.
Iyi myigaragabyo yatangijwe n’abanyeshuri bakomoka muri Palestine, inshuti zabo n’abandi badashyigikiye ibitero bya Israel muri Gaza babiyungaho, ibi birimo gutuma haba impinduka kuri gahunda ziba ziteganyijwe muri izi kaminuza.
Uretse Colombia University izindi zashegeshwe n’imyigaragambyo harimo Emory University, Michigan, Indiana na Northeast zose zahagaritse ibirori byarimo bitegurirwa muri izi kaminuza.
Nemat Shafik, ni Perezida w’iyi Kaminuza yavuze ko ibirori byabo byari biteganyijwe ku itariki 15 Gicurasi 2024, avuga ko ibyo birori byo gutangira kwa kaminuza byasubitswe.
Abanyeshuri bamwe na bamwe ngo bagiye bahitamo kubikorera mu ngo zabo n’imiryango yabo aho kubyitabira ku ishuri nk’uko bisanzwe bigenda.
Ku itariki 28 Mata 2024, ni bwo iyi myigaragabyo yatangiye hirya no hino muri Kaminuza za Leta Zunze ubumwe za Amerika.