Thursday, January 9, 2025
spot_img

Latest Posts

Uganda: Umuhanzi ukunzwe na benshi yaguye igihumure ari ku rubyiniro

Umuhanzi Musigazi Abdul Aziz uzwi ku izina rya Vyroot, ugezweho muri Uganda yatunguranye yikubita hasi yari ari ku rubyiniro agwa igihumure ndetse areka kuririmba ahita ajyanwa igitaraganya kwa muganga.

Uyu musore yari ateruwe n’abashinzwe umutekano, ubona ko nta ntege afite ndetse bari kumwerekeza ahari imbangukiragutabara yahise imujyana kwa muganga nk’uko byagaragaye mu mashusho.

Iki gitaramo cyabaye ku Cyumweru taliki 05 Gicurasi 2024, nibwo uyu muhanzi yituye hasi ubwo yari ari kuririmba mu gitaramo cya Zzina Carnival 24. Si uyu musore waririmbye muri iki gitaramo gusa, ahubwo haririmbyemo na Gravity Omutujju, Recho Rey, Cindy Sanyu, Vinka n’abandi.

Vyroot ufite imyaka 21 y’amavuko, yavukiye muri Uganda ahitwa Kireka. Uyu muhanzi ukunze kuvuga ko yarezwe na Mama we gusa, aririmba injyana zirimo Afrobeat, R&B na Dancehall.

Vyroot abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Hittower, yatangiye umuziki we mu 2020 kuva icyo gihe yakoze ibihangano byinshi byakunzwe cyane.

Umuhanzi Vyroot yaheze umwuka ubwo yari ari ku rubyiniro

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!