Thursday, January 9, 2025
spot_img

Latest Posts

David Moyes wari umutoza wa Westham yirukanywe

Ikipe ya Westham yo mu Bwongereza yatangaje ko itazakomezanya n’umutoza David Moyes, aho ihamya ko byabaye ku bwumvikane gusa nta n’ubwo yari afite umusaruro mwiza muri Westham.

David William Moyes, umunya-Ecosse w’imyaka 61, avuye muri Westham United nyuma y’imyaka ine n’igice.

Mu ijambo rye David Moyes, uzava muri iyi kipe nyuma y’uyu mwaka w’imikino yagize ati:”Nishimiye imyaka 4.5 maze muri iyi kipe, nibura nyisize heza ugereranyije n’aho nayisanze mu mwaka wa 2019 ubwo nazaga.”

“Igihe nayigarukagamo ku nshuro ya kabiri nasanze iri habi igiye kumanuka mu cyiciro cya kabiri, ibura umwanya umwe gusa. Twarwanye urugamba rutoroshye imyaka itatu ikurikirana ku mugabane w’Uburayi.”

“Nyuma yo kugenda turangiza ku mwanya wa Gatandatu n’uwa karindwi muri English Premier league, twabashije kugera kubyiza dutwara igikoma cya Europa Conference League muri Kamena umwaka ushize igikombe rukumbi yatwaye mu myaka 43 ishize.”

“Ndashimira abakinnyi bose mu ruhare bagize mu byo twageranyeho mu myaka 4.5 tumaranye.”

David Moyes asize Westham ku mwanya wa 9 mu makipe 30 akina English Premier league.

Biteganyijwe ko Julen Lupetegui watoje Real Madrid na Wolves ari we uzasimbura David Moyes nk’uko byemejwe na Westham kuri uyu wa mbere taliki 06 Gicurasi 2024.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!