Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Gicurasi 2024, Minisitiri w’Uburezi Nyakubahwa Gaspard TWAGIRAYEZU na Remi Quirion ukuriye abanyesiyansi I Quebec muri Canada, bavuguruye ubufatanye hagati ya Minisiteri y’uburezi mu Rwanda na Fonds De Recherche du Quebec bwo gushyiraho buruse ku banyeshuri b’abanyarwanda ibemerera kubona impamyabumenyi biga i Quebec
muri Canada.
Abanyeshuri b’abanyarwanda bazemererwa kubonera impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu ( Masters) ndetse na PHD I Quebec muri Canada. Bazagira amahirwe yo kwiga ibijyanye na Internet of Things, Quantum Computing, Artificial intelligence, n’ibindi.