Friday, January 10, 2025
spot_img

Latest Posts

Huye: Magorwa wari umukanishi yasanzwe mu nkengero z’umuhanda yapfuye

Iyi nkuru yatangiye gucicikana mu masaha ya mugitondo kuri uyu wa Kane taliki 02 Gicurasi 2024, ubwo umurambo w’umugabo w’imyaka 43 wasangwaga iruhande rw’umuhanda w’ahazwi nko ku Mukoni yapfuye. 

Ibi byabereye ku Mukoni mu murenge wa Tumba ho mu Karere ka Huye, aho abantu batunguwe no gusanga uyu mugabo wari uzwi ku izina rya Magorwa wakoreraga umwuga w’ubukanishi bw’ibinyabiziga ahazwi nko ku Ijuru rya Kamonyi, ari mu nkengero z’umuhanda yamaze gushiramo umwuka.

Hari abakekaga ko yaba yahanutse mu igorofa ryari hafi aho akitura hasi agahita apfa.

Uwahaye amakuru IGIHE, dukesha iyi nkuru yavuze ko Magorwa wari uzwiho kuba inshuti ya ka manyinya, ngo ashobora kuba yaba yahanutse muri iri gorofa mu ijoro yasinze bikamuviramo urupfu, kuko ngo yibanaga muri iyi nyubako itagikoreshwa aberamo ubuntu.

Hari andi makuru y’abajujuraga ko intandaro y’urupfu rwa Magorwa rwaba rwatewe n’abagizi ba nabi gusa nta gihamya ihari.

Sebutege Ange, ni Meya w’akarere ka Huye, yahamije amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo gusa yisegura ko atahamya icyamwambuye ubuzima mu gihe hagitegerejwe ibisubizo bizava mu isuzuma.

Ati:”Ubu nta byinshi twabivugaho, umurambo we wajyanywe mu bitaro bya kaminuza bya Butare(CHUB), ngo ukorerwe isuzuma tumenye icyamwishe.

Uyu Magorwa wibanaga ngo asize umwana umwe wabaga kwa nyirakuru ubyara nyina.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!