Thursday, June 27, 2024
spot_img
HomeAMAKURUGatsibo: Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yasanzwe yapfuye ndetse aziritse imigozi

Gatsibo: Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yasanzwe yapfuye ndetse aziritse imigozi

Ku Cyumweru taliki 28 Mata 2024, umukecuru witwa Kantarama Immaculee w’imyaka 64 y’amavuko, yasanzwe yapfuye, akaba yari atuye mu Mu Mudugudu wa Munini mu Kagari ka Gakoni mu Murenge wa Kiramuruzi ho mu Karere ka Gatsibo.

Abaturanyi b’uyu mukecuru babwiye Bwiza ko inkuru y’urupfu rw’uyu mukecuru yamenyekanye biturutse ku mukecuru mugenzi we bakundaga kujyana gusenga, uwo ngo yari agiye kumunyuraho ngo bajye gusenga kuko nyakwigendera yari umukirisitu ntangarugero muri Paruwasi ya Kiziguru Santarari ya Gakenke.

Ababonye uyu mukecuru wabanaga n’umwana muto kuko abandi benshi bo mu muryango we barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko basanze aziritse imigozi, amaguru n’amaboko bihambiriye, aha bikaba ari naho bahera bavuga ko yishwe.

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kiramuruzi ngo bagenda bavugira mu matamatama ko hakunda kugenda hagaragara ibikorwa byo guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bikaba bikekwa ko urupfu rw’uyu mukecuru byaba bifitanye isano.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yemereye Bwiza aya makuru, ati: “Nibyo, ni ibyago twagize n’inzego zibishinzwe zirimo zirakurikirana ababigizemo uruhare kandi dufite icyizere ko bazamenyekana, hari abarimo gukekwa nibo bafashwe barimo gukurikiranwa.”

Ku bijyanye no kuba urupfu rw’uyu mukecuru rwaba rufitanye isano n’uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Meya Gasana avuga ko atabihamya ahubwo avuga ko hategerezwa ibizava mu iperereza, avuga ko bizatangazwa.

Meya kandi yavuze ko bari mu kiriyo nk’ubuyobozi, avuga ko bari hafi y’umuryango ndetse bari kuwufasha muri gahunda zose zo guherekeza nyakwigendera.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!