Wednesday, January 29, 2025
spot_img

Latest Posts

Burkinafaso: Igisirikare kirashinjwa kwica abasivili 220

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu (Human Rights Watch :HRW), ryasohoye raporo ishinja igisirikare cya Burkinafaso guhitana ubuzima bw’Abasivili 220 barimo abana.

Iyi raporo ivuga ko ubu bwicanyi bwabaye mu kwezi kwa Gashyantare gusa, aho abantu 223, barimo abana 56, bishwe n’igisirikare cya Burkinafaso mu Majyaruguru y’iki gihugu.

Muri raporo yatanzwe na HRW, kuri uyu wa kane taliki 25 Mata 2024, igaragaza ko iki gisirikare cyishe abantu 44 barimo abana 20 mu gace ka Nondin, mu gace ka Soro bituranye hishwe abantu 179, barimo abana 36, utu duce twose duherereye mu karere ka Thiou, mu Majyaruguru ya Burkinafaso.

Kugeza ubu ubutegetsi bwa Burkinafaso nta kintu buratangaza kuri iyi raporo.

Kuva Kapiteni Ibrahim Traore yajya ku butegetsi muri 2022, bashyizeho gukoresha imbaraga z’umurengera zo guhangana n’inyeshyamba zitwikira idini ya Islam aho hari n’abasivili bagiye batakariza ubuzima muri iyi ntambara harimo n’abana.

SRC: Jeune Afrique

 

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!