Tuesday, March 4, 2025
spot_img

Latest Posts

Umunyapolitiki Geurchom Kahebe yiyunze kuri M23

Umunyapolitiki Geurchom Kahebe wari umaze imyaka irenga itatu ahanganye n’ubutegetsi bwa Kinshasa muri Kivu y’Amajyaruguru, yiyongereye ku bandi bahisemo kwihuza n’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC), ribarizwamo umutwe wa M23.

Ku wa Gatandatu taliki 20 Mata 2024, nibwo hagiye hanze amashusho y’uyu wahoze ari umukandida ku mwanya wa depite ku rwego rw’Igihugu mu Mujyi wa Beni, yemeje ko agiye guhuza imbaraga na AFC/M23, ibyo abo ku ruhande rwa leta bise guhemukira amategeko shingiro ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma yo gutsindwa mu matora yo mu Kuboza umwaka ushize.

Nk’uko bigaragara mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, ngo uyu munyapolitiki yagiye mu ishyamba kwifatanya na M23 muri Teritwari ya Rutshuru, avuye muri Amerika.

Mu mashusho agaragara abaza ndetse anasubiza ibibazo by’umuvugizi w’inyeshyamba za M23, Lt Col Willy Ngoma.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!