Mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera, Noteri w’ubutaka muri uwo murenge, Elyse Ndamyimana, yatezwe n’abagizi ba nabi bamuteragura ibyuma bimuviramo urupfu.
Mu ijoro ryo Ku wa 19 Mata 2024, ubwo Elyse Ndamyimana yahuraga n’abo bagizi ba nabi nibwo ibi byabaye.
Umuseke avuga Nyakwigendera yateraguwe ibyuma mu ijosi no mu misaya, abaturage bamwihutanye kwa muganga ariko agwa mu Bitaro bya Kacyiru.
Bwana Déo Rugabirwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, yavuze ibyo byabaye hagati ya saa tatu na saa yine z’ijoro mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.
ACP Rutikanga Boniface, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yavuze ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane abambuye ubuzima nyakwigendera, maze babiryozwe.