Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Mata 2024, Nyakubahwa Minisitiri w’Uburezi Gaspard TWAGIRAYEZU yatangiye uruzinduko mu Ntara y’ I Burasirazuba,aho agiye gusura amashuri amwe n’amwe mu rwego rwo kureba itangira ry’amashuri, harebwa imyigire n’imyigishirize ndetse n’ibijyanye na gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri ku banyeshuri.
Ku ikubitiro, yasuye amashuri yo mu Karere ka Kayonza. Yakiriwe na V/Mayor Harerima J.Damascene wamugaragarije ishusho y’Akarere ku bijyanye n’uburezi. Bombi basuye amashuri ya GS Mukarange Catholique na Institut Don Bosco Kabarondo TSS.
Mu butumwa yatanze, Gaspard TWAGIRAYEZU yasabye abanyeshuri kwiga bashyizeho umwete, kandi bakarangwa n’ikinyabupfura n’isuku.
Abayobozi b’amashuri yabasabye gukomeza guteza imbere gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri, bita cyane ku isuku nk’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB giherutse kubibibutsa.