Tuesday, July 2, 2024
spot_img
HomeAMAKURUUSA igiye gufatira ibihano Iran

USA igiye gufatira ibihano Iran

White house ifashe uyu mwanzuro wo gufatira ibihano Iran nyuma y’iminsi mikeya igabye igitero kuri Israel kitari kiteguwe.

N’ubwo benshi mu bategetsi b’isi bari basabye Israel kutihorera ku ma bombs na za Misiles byinshi byatewe na Iran muri Israel, IDF, Igisirikare cya Israel cyarahiriye kwihorera.

Ku ruhande rwa Israel bavuga ko Misiles zigera kuri 300 ari zo zatewe ku butaka bwayo, hatabariwemo za ndege zitagira abapilote, drones.

Iran ivuga ko yakoze ibi mu rwego rwo gusubiza ku gitero Israel iherutse kugaba muri Syria kigahitana aba generals ba Iran babiri ku italiki ya 1 Mata 2024.

Jake Sullivan, ni umujyanama mu by’umutekano wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, yatangaje ko ibihano bigiye gufatirwa Iran bizibanda ku nganda zikora intwaro kirimbuzi, izikora misiles na drones, abakora mu by’umutekano wa Iran na Minisiteri y’ingabo by’umwihariko.

Antonio Guterres, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, yahamagaye igitaraganya kuri telefoni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, amusaba ko bakwiye kwirinda gukomeza kwenyegeza umuriro, ahubwo hashakishwa icyagarura ituze mu Burasirazuba bwo hagati, Middle East, aho kugana inzira z’intambara.

Israel yagiye igaragaza ibisigazwa bya Misiles byaguye mu gihugu cyabo bipima ibiro nibura 500.

Umwuka mubi hagati ya Iran na Israel watangiye kurushaho kuba mubi ubwo Iran yagaragazaga ko udashyigikiye ibitero bya Israel muri Gaza, Israel yashinjaga Iran kuba ari yo itoza, igaha intwaro ikanashyigikira umutwe wa Hamas wabaye intandaro yo gutera Gaza.

Israel isanzwe iri inshuti y’akadasohoka ya Leta zunze ubumwe za Amerika, kuburyo gushotora Israel uba ukoze mu jisho rya Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Nyamara mu minsi yashize Leta Zunze ubumwe za America zari zatangaje ko mu gihe Israel yakwishora mu ntambara na Iran zitazigera ziyifasha nk’uko zabikoze muri Gaza.

 

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!