Tuesday, March 4, 2025
spot_img

Latest Posts

FARDC vs M23: Wazalendo yayoboye imirwano yakoreshejwemo imbunda za rutura

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 17 Mata 2024, mu gace ka Nyakajanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imirwano ikaze hagati y’ihuriro rya FARDC na M23 yongeye kubura.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko iyo mirwano yari iyobowe na Wazalendo, imbunda ziremereye nizo zakoreshejwe cyane kandi barasaga no mu baturage.

Ni mu gihe ubuyobozi bw’ibanze butanga amakuru avuga ko muri iyi Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hari gutegurwa imyigaragambyo izatangira ejo ku wa Kane.

Iyi myigaragambyo yateguwe ku mpamvu zo kuba ubwicanyi bukorerwa abasivile bumaze gufata indi ntera, ubwo bwicanyi bushinjwa imwe mu mitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bwa Congo, aho mu gihe cy’ibyumweru bitatu abagera kuri 40 bamaze kuhasiga ubuzima.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!